Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahiriwe na 2023

Mu gihe hasozwa umwaka wa 2023 hatangira uwa 2024, mu bihugu bimwe hari aho shampiyona zakomeje mu gihe hari ibindi byafashe akaruhuko k’iminsi mikuru.
Muri iyi inkuru Imvaho Nshya irabagezaho bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bahiriwe na 2023 mu makipe yabo.
Ntwali Fiacre
Umwaka w’imikino 2022-2023 warangiye Umunyezamu Ntwali Fiacre wakiniriga AS Kigali yitwaye neza ndetse abengukwa n’amakipe yo mu Rwanda no hanze ariko birangira yerekeje muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo.
Kuva ageze muri iyi kipe, Ntwali usanzwe ari nimero ya mbere mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yabaye umunyezamu wa kabiri ariko wifashishwa cyane mu marushanwa y’imbere mu gihugu atarimo Shampiyona.
Iyi mikino yayitwayemo neza kuko benshi batazibagirwa ubwo yayifashaga gusezerera Mamelodi Sundowns mu irushanwa rya ”Carling Knockout Cup” akuyemo penaliti ebyiri. Ikipe ye yageze ku mukino, na bwo itsindirwa kuri penaliti na Stellenbosch FC

Imanishimwe Emmanuel
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ku ruhande rw’ibumoso ndetse na FAR Rabat, Emmanuel Imanishimwe, ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza kuko ari wo yayifashijemo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Maroc yaherukaga mu 2008.
Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, mu mikino 30 ya shampiyona yakinnyemo 22 yose abanza mu kibuga. Nta karita itukura yigeze ahabwa, usibye iz’umuhondo ebyiri na zo yabonye mu mikino ibiri gusa.

Bivugwa ko nyuma yo kwegukana igikombe yifujwe n’andi makipe yo ku Mugabane w’u Burayi ariko imishinga yo muri FAR Rabat igatuma yemera kugumana na yo.
Bizimana Djihad
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Bizimana Djihad, wari umaze umwaka nta kipe afite nyuma yo gutandukana na K.M.S.K. Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubuligi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya Mbere muri Ukraine.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yahiriwe no kujya muri iyi kipe kuko abanza mu kibuga mu mikino yose usibye umwe gusa bakinnye na Dnipro-1 ku munsi wa 12 wa Shampiyona ndetse yabaye n’umukinnyi mwiza wayo w’Ukuboza 2023.
Kugeza ubu, Kryvbas Kryvyi Rih ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona yo muri Ukraine nubwo inganya na Dnipro-1 amanota 34 mu mikino 17 imaze gukinwa.
Muri iki gihugu, Shampiyona izasubukurwa tariki ya 24 Gashyantare 2024.
Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick
Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bari mu bakinnyi bagize umwaka mwiza wa 2023 kuko bafashije ikipe yabo ya Sandvikens IF yo muri Suède gusoreza ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya Gatatu, bakazamuka mu cya kabiri.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Byiringiro yagiye muri iyi kipe avuye muri APR FC ndetse ahita anayibera umwe muri ba rutahizamu igenderaho.

Hakim Sahabo
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” wakiniraga Lille y’Abatarengeje imyaka 19, Hakim Sahabo, mu mpeshyi uyu mwaka yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Standard de Liège y’abatarengeje imyaka 23 mu Bubiligi muri Kamena 2023.
Akiyigeramo yabaye umukinnyi mwiza ubanza mu kibuga mu mikino yose ndetse akanitwara neza mu kibuga hagati.
Uyu mukinnyi wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yabaye umukinnyi mwiza w’umukino ku munsi wa 13 ubwo yatangaga imipira ibiri ivamo ibitego.

Umwaka urangiye yaratangiye kugirirwa icyizere cyo gutoranywa mu bakinnyi bifashishwa ku mikino imwe n’imwe y’ikipe ya mbere ya Standard de Liège ukina icyikiro cya mbere.
Manzi Thierry
Myugariro Manzi Thierry umwaka wa 2023 wamubereye mwiza kuko ari wo yabonyemo ikipe nshya ya Al Ahly Tripoli nyuma y’umwaka atandukanye na FAR Rabat akagaruka mu Rwanda gukinira As Kigali amezi atandatu.
Uyu mukinnyi wifashishwaga mu Ikipe y’Igihugu akigera muri iyi kipe yahise azamura urwego kuko yakinnye imikino yose ya AL Ahly Tripoli abanza mu kibuga ndetse akanakina iminota 90 yose.

Mutsinzi Ange
Muri Mutarama 2023 ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy yasheshe amasezerano y’amezi atandatu yari asigaranye ya CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, yiyemeza kujya mu yo mu cyiciro cya kabiri muri Norvège ya FK Jerv.
Uyu mwaka usize ikipe ye yarabuze amanota ayigumisha mu cyiciro cya abiri ahubwo yisanga imanutse mu cya gatatu.
Nubwo atahiriwe i Burayi, ariko Mutsinzi ni we mukinnyi wakiniye Amavubi imikino myinshi uyu mwaka harimo imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aboneka no mu bakinnyi 11 beza b’imikino ibiri ibanza muri Afurika yose.

Mugisha Bonheur
Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga yahiriwe n’umwaka wa 2023 kuko ari wo yafatanyije na APR FC bakegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse bikanamuhesha amahirwe yo guhita abona ikipe nshya ya Al Ahli Tripoli yamazemo amezi abiri agahita ajya muri Avenir Sportif de La Marsa muri Tunisia.
Nubwo uyu mukinnyi ku giti cye yerekeje muri Shampiyona ikomeye, ntabwo mu ikipe ye bimeze neza kuko mu mikino 10 iheruka itaratsindamo umukino n’umwe, yatsinzwemo umunani ikanganya ibiri gusa.
