Nigeria: Abantu 113 baguye mu bitero byagabwe muri Leta ya Plateau

Ubuyobozi bwatangaje ko abantu bagera ku 113 bahitanywe n’ibitero byagabwe n’abantu bataramenyekana muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria rwagati.
Aka gace ka Plateau gakunze kurangwamo amakimbirane hagati y’abashumba n’abahinzi; iki ni cyo gitero kibaye kuva muri Gicurasi ubwo abarenga 100 baguye mu bitero by’aborozi.
Reuters yavuze ko Umuyobozi w’agateganyo Kassah wo mu gace ka Bokkos aho Plateau iherereye, ku wa Mbere yatangaje ko abantu 113 baguye muri ibyo bitero byo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Avuga ko habonetse imirambo 113 mu gihe bakijije ubuzima bw’abagera kuri 300.
Kassah nubwo atatangaje abagize uruhare muri ibyo bitero, yongeyeho ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro.
Plateau iri rwagati muri Nigeria ni kamwe mu duce turangwamo amoko ndetse n’amadini atandukanye aho amakimbirane hagati y’abaturage yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi amagana mu myaka yashize.
Amakimbirane akunze kuharangwa ashingiye ku bashumba b’abayisilamu ndetse n’abahinzi b’abakirisitu.