Koga: Hakinwe umunsi wa kabiri wa “ Mako Sharks Swimming League 2023”

Taliki 01 Nyakanga 2023 hakinwe umunsi wa kabiri w’irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks SC ikorera muri Green Hills Academy i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali “Mako Sharks Swimming League 2023”.
Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa hitabiriye abakinnyi 107 baturutse mu makipe 4 ari yo Mako Sharks SC, Kwetu Kivu SC, Rwesero SC na Gisenyi Beach SC.
Aba bakinnyi bahatanye mu byiciro bitandukanye by’imyaka guhera ku bari munsi y’imyaka 10 kugeza ku bakuru mu buryo bwo Koga butandukanye burimo “Freestyle”, “Butterfly”, “Breaststroke” na “Backstroke” muri metero 50,100,200 na 400.




Ikipe Mako Sharks SC na Kwetu Kivu SC ni zo zitwaye neza.


Biteganyijwe umunsi wa nyuma wa 3 w’iri rushanwa uzakinwa taliki 21 na 22 Ukwakira 2023 ahazitabira n’amakipe azaturuka hanze y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks SC, Bazatsinda James nyuma y’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa yatangaje ko ryagenze neza aho abakinnyi bagaragaje guhatana cyane ndetse ko bakomeje kugaragaza impano.

Yakomeje avuga ko ubwitabira bwari bwinshi ugereranyije n’umunsi wa mbere kuko hitabiriye abakinnyi 94 ari ubu hakaba hari hitabiriye 107.
Bazatsinda yakomeje avuga ko bagiye gutegura irushanwa ry’umunsi wa 3 ari nawo wa nyuma ari nabwo bazatanga ibihembo.
Yakomeje avuga ko munsi wa nyuma w’iri rushanwa hazitabira amakipe yo hanze y’u Rwanda aho kugeza ubu hari amakipe 4 yamaze kwemeza kuzitabira harimo 2 yo muri Uganda n’andi abiri yo muri Kenya.
Ati : “Hari n’andi yatwoherereje ubusabe, tugomba kwicara tugasuzuma tukareba ayo twemeza ariko amakipe yose yo hanze y’u Rwanda ashobora kuzaba ari 6”.
Iri rushanwa “Mako Sharks Swimming League 203” ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks SC mu rwego mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzamura impano no kongera amarushanwa.
Umunsi wa mbere w’iri rushanwa wakinwe taliki 26 Werurwe 2023 aho ikipe ya Mako Sharks SC ari yo yitwaye neza isoza ifite amanota 1399.



