Tuyishime Sonia ukomoka mu Rwanda na Lorena Mwangi ni bo begukanye irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore “International Women’s Day Tennis Competition 2023” ryabereye muri IPRC Kicukiro.
Iri rushanwa ryabaye taliki 08 kugeza 12 Werurwe 2023 ryari ryateguwe n’umuryango udaharanira inyungu “Ingenzi Initiative” ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”.
Irushanwa ryakinwe mu byiciro bibiri birimo abatarabigize umwuga n’ababigize umwuga.
Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, Tuyishime Sonia yatsinze Niyonshima Clenia iseti 1-0.

Mu batarabigize umwuga, Lorena Mwangi ukomoka muri Kenya yatsinze Dusabe Djamila wo mu Rwanda iseti 1-0.


Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Tuyishime Sonia yatangaje ko nk’ababigize umwuga bitabiriye iyi mikino mu rwego rwo gukundisha abagitangira uyu mukino bakumva ko na bo bishoboka ko bawukina nk’ ababigize umwuga.
Yakomeje avuga ko kuba ryari ribaye ku nshuro ya mbere akaryegukana ari ibyishimo gusa akaba asaba abaritegura ko barishyiramo imbaraga ku buryo ryajya ryitabirwa n’umubare wisumbuyeho.
Intego y’iri rushanwa ni ugufasha abagore kuzamura urwego rwabo mu mukino wa Tennis. Tuyishime Sonia yagize ati : “Imikino nk’iyi izajya idufasha gutinyuka no kumva ko natwe dushoboye gukina uyu mukino ndetse n’abacyumva ko gukina Tennis uri umukobwa cyangwa umugore byakubuza kuba mwiza bakabona ko nta kibazo kibirimo”.
Ndugu Philibert washinze “Ingenzi Initiative” yateguye iri rushanwa yatangaje ko rigamije by’umwihariko gufasha abagore kwitinyuka no kumva ko na bo bakina Tennis ikabageza ku rwego rwo kubatunga.

Yakomeje avuga ko “Ingenzi Initiative” intego nyamukuru yayo ari ugufasha abagore n’urubyiruko by’umwihariko kwihangira imirimo binyuze muri Siporo kuko itunze abantu benshi mu ngeri zitandukanye bityo na bo banyuze muri Tennis bikaba byabafasha kwiteza imbeze.
Ati : “Iri rushanwa ryaje risoza ubukangurambaga twari tumazemo icyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo. Guhitamo gutangirira mu mukino wa Tennis ni uko ari wo twabonaga ko ufite intege nke mu cyiciro cy’abagore hano mu Rwanda ugereranyije n’abagabo, gusa mu minsi iri imbere, n’indi mikino nayo tuzayitegura.”
Muri iki gikorwa abana bari hagati ya 30 na 50 bigishijwe gukina umukino wa Tennis ndetse mu minsi iri imbere ari bo bazaba bakina uyu mukino haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa “Ingenzi Initiative”, Ndugu yagaragaje ko bafite gahunda yo kujya bategura imikino nk’iyi buri mwaka ndetse ikazaba mpuzamahanga.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 20 barimo 16 batabigize umwuga n’abakinnyi bane babigize umwuga.



