01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abanyeshuri miliyoni 4 ni bo bemerewe kugaburirwa ku ishuri

17 March 2023 - 15:57
Abanyeshuri miliyoni 4 ni bo bemerewe kugaburirwa ku ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umubare w’abanyeshuri bemerewe gufatira amafunguro ku ishuri wiyongereye cyane mu myaka ibiri ishize, aho bavuye ku 36,000 mu 2014 bakaba bageze kuri miliyoni 4 muri uyu mwaka wa 2023.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangiye mu 2014 ariko ikaba yarakorwaga mu mashuri yisumbuye gusa, ariko guhera mu 2020 ikaza kwagurwa mu mashuri yose uhereye mu mashuri y’inshuke ukageza mu yisumbuye mu mashuri ya Leta n’afitanye imikoranire na Leta.

Kugeza ubu abanyeshuri 3,805,785 ni bo babona ibyo kurya ku ishuri muri miliyoni enye zemerewe kubifata ku munsi. Leta itanga uruhare rwayo rw’amafaranga y’u Rwanda 8,775 kuri buri munyeshuri, mu gihe umubyeyi we asabwa kwishyura amafaranga 975 ku gihembwe.

Ubuhamya butangwa n’ababyeyi ndetse n’abandi barera abana bushimangira ko umusanzu wa Leta wagize uruhare rukomeye mu kugabanya umutwaro w’amafaranga buri mubyeyi yari akwiye gutangira umwana we mu burezi, by’umwihariko mu birebana n’ibimutunga ku ishuri.

Mu 2022, Guverinoma y’u Rwanda yashyize miliyari zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri, mu gihe muri uyu mwaka ingengo y’imari yagenewe iyo gahunda yagejejwe kuri miliyari 78.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi Rose Baguma, mu kiganiro yatanze kuri KT Radio, yagize ati: “Guverinoma ni yo itanga uruhare runini mu gihe ababyeyi batanga uruhare ruto cyane, ariko bamwe muri bo ntibitabira kwishyura uwo musanzu ari na yo mpamvu ubukangurambaga bukomeje.”

Baguma akomeza avuga ko Minisiteri y’Uburezi yemereye amashuri gushyiraho Komite Njyanama z’ababyeyi n’iz’abarimu ku birebana na gahunda yo kugaburira abana kuri buri shuri, kubera ko ababyeyi ari bo bazi neza ingorane ziri muri sosiyete n’uko ibiciro bihagaze ku masoko, maze bakabihuza n’ubushobozi bw’ishuri n’izindi ngingo zinyuranye.

Kugaburira umwana ku ishuri bitanga umusaruro ukomeye ku buzima n’uburezi bw’umwana, aho bijyana na gahunda yo kurwanya imirire mibi no gukumira igwingira mu bana bitezweho kuzatanga umusaruro mu myaka ye y’ubukure.

Nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi, kugaburira abana ku mashuri ni gahunda igamije kubungabunga umutekano wa sosiyete itanga umusaruro mu rwego rw’uburezi n’urw’ubuzima hibandwa cyane ku bana baturuka mu muryango itishoboye.

Byongera umubare w’abana bitabira ishuri buri munsi ndetse bikanagabanya abava mu ishuri ari na ko byongera umutekano w’ubuzima ku rwego rwa buri rugo abana batahamo.

Baguma yemeza ko  hakiri imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda ariko ngo hakorwa ubugenzuzi buhoraho kugira ngo hakemurwe ibibazo bigenda bigaragara.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu 2019 bwagaragaje ko, ikiguzi cy’indyo yoroheje y’umwana umwe ari amafaranga y’u Rwanda 150, ariko ibyo biciro birateganyirizwa guhinduka bitewe n’imiterere y’ibiciro ku masoko byatangiye gutumbagira guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.