Handball: Twahirwa yatorewe kuyobora FERWAHAND mu gihe cy’imyaka 4

Handball: Twahirwa yatorewe kuyobora FERWAHAND mu gihe cy’imyaka 4
Perezida mushya wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred

Twahirwa Alfred  ni we watorewe kuba Perezida  w’ ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”  mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

Aya matora ya Komite nyobozi nshya yabaye ku wa Gatandatu taliki 05 Werurwe 2022 aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango 42 muri 47 bari bateganyijwe.

Ku mwanya wa Perezida hatowe, Twahirwa Alfred   watowe 100% nyuma y’uko abanyamuryango 42 bose bamuhaye ijwi.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere  hatowe, Dr. Akumuntu Joseph  na we watowe 100% na ho ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hatorwa  Masengesho Dominique ku majwi 39 kuri 42. Aba bakandida bakaba bari biyamamaje bonyine.

Visi Perezida wa mbere , Dr. Akumuntu Joseph  
Visi Perezida wa kabiri, Masengesho Dominique

Ku mwanya w’ Umunyamabanga Mukuru hatowe Tuyisenge Pascal  n’amajwi 31 akaba yari ahanganye na Ngarambe François Xavier wagize amajwi 11.

Umunyamabanga Mukuru, Tuyisenge Pascal  

Ku mwanya w’Umubitsi hatowe Niyomutuye Marie Chantal wagize amajwi 40 kuri 42.

Umubitsi, Niyomutuye Marie Chantal

Mu bandi batowe hari  Komite Ngenzuzi igizwe na  CIP Ntabanganyima Antoine, Mukeshimana Annoncee na Ndabikunze Alexis. Hari kandi Komite Nkemurampaka igizwe na Ndagijima Dieudonne, Munyangondo JMV na Niyonsaba Sophie.

Twahirwa watorewe uyu mwanya asimbuye Utabarutse Theogene wari umaze imyaka 16 yatangaje ko yishimiye icyizere abanyamuryango bamugiriye.

Yakomeje avuga ko we na komite ye bafite byinshi byo gukora  mu  guteza imbere umukino wa Handball kuko bazi neza ko ari umwe mu mikino Abanyarwanda bafitemo impano.

Ati : “Ibi bigaragarira mu marushanwa mpuzamahanga twagiye twitabira yaba mu bakiri bato nka FEASSSA n’andi marushanwa aho usanga abana bafite impano, ubu rero tugiye gushyiramo ingufu umukino ugaragare kandi umenyekane.”

Akomeza avuga ko bazagerageza kubaka umukino bahereye mu makipe kugira ngo umukino uge ku rwego rwiza.

Perezida wa FERWAHAND mushya, Twahirwa Alfred (ibumoso) n’uwo yasimbuye, Utabarutse Theogene (iburyo)

Ati : “ Tuzashyira ingufu cyane mu guhugura abasifuzi, abatoza, gushaka ibikorwaremezo n’ibindi bizatuma umukino umenyekana ndetse n’abawukina ubagirire akamaro.”

Perezida wa FERWAHAND avuga ko ibi byose bazabikora bafatanyije n’abanyamuryango ndetse n’izindi nzego zaba ari iza Leta, ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika no ku Isi ndetse n’abaterankunga batandukanye.

Ati: “Tugomba gushyira ingufu mu gushaka amikoro kugira ngo umukino ugere ku rwego rwiza, ahari ubushake   n’ubushobozi buraboneka kandi dufite icyizere ko iterambere abanyamuryango batwitezeho tuzarigeraho.”

Twahirwa Alfred   uretse kuba  yarabaye umukinnyi wa Handball akanashinga ikipe  atari ubwa mbere abaye mu buyobozi bwa FERWAHAND kuko yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyaruguru: Kibeho: Bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere 24 Ukwakira 2026 Saa 20:33
  2. Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu 24 Ukwakira 2026 Saa 19:59
  3. Amajyaruguru: Abatorewe kuyobora Imidugudu biyemeje kurwanya ibyateza umutekano muke 24 Ukwakira 2026 Saa 19:43
  4. Kamonyi: Abaturage bizeye ko abayobozi batoye bazabafasha guhangana n’igwingira 24 Ukwakira 2026 Saa 18:43
  5. Ibyifuzo bitatu Nyiranyamibwa yahoranaga ataritaba Imana 24 Ukwakira 2026 Saa 11:56