Ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.
1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho gahunda yo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cy’umwaka wa 2026/2027, hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Gihugu cyose.
Inama y’Abaminisitiri irashishikariza abaturarwanda bose kugira uruhare rufatika mu gutera ibiti no kubungabunga amashyamba asanzweho mu Midugudu yabo n’aho batuye. Ibi bikorwa bigamije guhangana n’ihinduka ry’ibihe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushimangira umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho gahunda yo kwimuka ku murongo w’itumanaho umuntu akajya ku wundi murongo agumanye nomero asanganywe. lyi gahunda izafasha abakoresha telefone ngendanwa guhindura ibigo by’itumanaho badahinduye nomero za telefone basanganywe ndetse na konti zabo zo kohererezanya no kubitsa amafaranga kuri telefone (Mobile Money). lyi gahunda igamije kongerera abakiriya amahitamo no guteza imbere ihiganwa hagati y’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, koroshya uburyo bwo kubona serivisi nziza kandi zihendutse, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’imari kuri bose.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’Itegeko ryemeza kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe umushinga w’lkigo cy’lcyitegererezo mu byerekeye ubuhanga bukoreshwa mu buvuzi no gutanga serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga – icyiciro cya kabiri, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 13 Ugushyingo 2026.
• Umushinga w’Itegeko ryemeza kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo igenewe umushinga w’lkigo cy’lcyitegererezo mu byerekeye ubuhanga bukoreshwa mu buvuzi no gutanga serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga – icyiciro cya kabiri, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 13 Ugushyingo 2026.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:
• Amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na EH Venture Capital Rwanda Limited yerekeye Icyiciro cya II cy’umushinga wa Kigali Financial Square.
• Amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na BRALIRWA Plc yerekeye umushinga wo kubaka uruganda rw’ibinyobwa mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana.
• Amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na SteelRwa Industries Ltd yerekeye kubaka uruganda rutunganya ubutare ndetse no kwagura ibikorwa by’uruganda.
• Amasezerano yo gukusanya inkunga hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Nyafurika wita ku binyabuzima byo mu gasozi yerekeye gahunda yo kubungabunga no guteza imbere igice gikikije Pariki y’lgihugu y’Ibirunga.
• Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta n’inganda z’icyayi yerekeye imicungire y’amashyamba.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Samuel Kamau Nganga ahagararira Banki y’lsi mu Rwanda.
6. Mu bindi:
• Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, buteganyijwe kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza 2026.
• Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 2 Ukuboza 2026, i Kigali hazabera irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitchfest ku nshuro ya 6, rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zitandukanye kandi ikaba yitezweho kuzana impinduka.
• Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku italiki ya 15 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2026, mu Turere twose tw’lgihugu hateganyijwe ingando za siporo zigamije gushakisha no guteza imbere impano z’urubyiruko mu mikino.
Dr. Nsengiyumva Justin
Minisitiri w’Intebe





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE