Nyuma y’imyaka ine u Rwanda rukuriyeho Abanyafurika ibisabwa kugira ngo babone Viza yo kwinjira mu Gihugu, rwiyemezamirimo ukiri muto ukomoka muri Nigeria, Raymond Okpani yavuze ko iyo politiki yafunguye amahirwe mashya y’ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire ku rubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika.
Okpani, washinze ikigo cyitwa YouthsPark gifite icyicaro muri Nigeria, yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi n’abasaga 5 000 bitabiriye inama ya YouthConnekt, yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yavuze ko kuva u Rwanda rukuyeho Viza ku Banyafurika, imikoranire hagati y’ibihugu byombi yarushijeho kwiyongera, bituma bamwe mu bashoramari bo muri Nigeria bafata icyemezo cyo kwimurira imishinga yabo mu Rwanda.
Yagize ati: “Twebwe nk’abikorera, mu myaka ine ishize twabonye ubwisanzure busesuye hagati y’u Rwanda n’igihugu cyacu, binyuze muri Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano.
Bamwe mu bavandimwe bacu bahisemo kwimurira imishinga y’ubucuruzi yabo mu Rwanda no kuhatura, aho bafite umutekano. Natwe mu minsi ya vuba tuzaza gukorera hano, kuko hari amahirwe menshi yorohereza abifuza gushora imari yabo.”
Mu rwego rwo gufungurira amarembo abanyamahanga, u Rwanda rwashyizeho Politiki yorohereza abifuza kurusura kubona Viza, aho buri wese ashobora kuyihabwa ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali cyangwa ku mipaka y’igihugu.
By’umwihariko, kuva mu 2020 kugeza mu 2023, u Rwanda rwafashe izindi ngamba zo korohereza Abanyafurika n’abaturage b’ibihugu byo mu miryango ya Commonwealth na Francophonie, zirimo kubakuriraho ikiguzi cya Viza.
Iyi Politiki yagize uruhare mu kwagura ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no kongera imikoranire hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ubukerarugendo bwongereye amadevize
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) igaragaza ko amafaranga u Rwanda rwinjiza mu bukerarugendo akomeje kwiyongera. Yavuye kuri miliyoni 620 z’amadolari ya Amerika mu 2023, agera kuri miliyoni 647 mu 2024, na miliyoni 685 mu 2025 yavuye ku bakerarugendo basaga miliyoni 1,49 basuye Igihugu.
Nubwo gukuraho ikiguzi cya Viza bivuze ko Igihugu kitakibona ayo mafaranga ku bashyitsi bireba, gifite amahirwe yo kuyasimbuza andi aturuka ku bukerarugendo. Abashyitsi bakoresha amafaranga mu mahoteli, ingendo zo mu gihugu, amatike y’indege, amafunguro no gusura ibyanya by’inyamaswa, bikinjiriza igihugu amadevize.
Byongeye kandi, korohereza abashyitsi kwinjira mu gihugu byafashije u Rwanda gukurura inama mpuzamahanga, imikino n’ibitaramo bikomeye.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere no kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga igaragaza ko mu 2025, ibikorwa byo kwakira inama n’ibindi birori mpuzamahanga bizwi nka MICE byinjirije u Rwanda rwinjije miliyoni 94,7 z’amadolari ya Amerika.
Ubucuruzi n’ishoramari byarushijeho koroherezwa
Politiki yo korohereza abanyamahanga kubona Viza yanorohereje abashoramari n’abacuruzi bashaka kuza mu Rwanda. Kuba bashobora gufata icyemezo cyo kuza mu Gihugu batabanje kunyura mu nzira ndende zo gusaba Viza bituma ubucuruzi n’imikoranire y’abikorera byihuta.
Ibi bitanga amahirwe ku bashoramari bashaka gushora imari mu nzego zitandukanye, ndetse bikongera ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.
Gufungurira amarembo abanyamahanga byanagize uruhare mu kongera icyubahiro cy’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Raporo y’Urutonde rw’Ibihugu bya Afurika byorohereza abantu kubona Viza (Africa Visa Openness Index – AVOI) yashyize u Rwanda mu myanya ya mbere, bigaragaza uruhare rufite mu guteza imbere ubwisanzure bwo kugenderana hagati y’Abanyafurika.
Iyi Politiki kandi ishingiye ku ihame ryo kugenderanira no koroherezanya (Reciprocity), aho ibihugu byombi bifungurirana amarembo. Ibi byatumye hari ibihugu byo muri Afurika no hanze yayo byorohereza Abanyarwanda kubona Viza cyangwa bikabakuriraho ibisabwa kugira ngo babashe kubisura.
Bityo, Abanyarwanda na bo bungukira muri iyi mikoranire, kuko bibafasha kubona amahirwe yo gukora ubucuruzi, kwiga no gutembera mu mahanga.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE