Ubucuti bwa Perezida Trump na Putin bukomeje kugibwaho impaka

Ubucuti bwa Perezida Trump na Putin bukomeje kugibwaho impaka

Ubucuti bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya bukomeje kutavugwaho rumwe nyuma y’uko Trump yise Putin inshuti ye mu biganiro byabahurije mu Bushinwa mu cyumweru gishize, bigatuma bamwe mu banyepoliki bamunenga bemeza ko ari igisebo ariko abandi bakabishima.

Ibyo biganiro byo ku wa 19 Ugushyingo 2026, bikomeje gukurura impaka, byatumye Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jay Clayton, ku wa 22 Ugushyingo, ahatwa ibibazo na ABC News, asabwa gusobanura iby’ubwo bucuti, agaragaza ko kuba Putin ari inshuti ye ku giti cye bitavuze ko ari inshuti ya Amerika hashingiwe ku ntambara yo muri Ukraine.

Icyakora yavuze ko hakurikijwe ibiganiro Perezida Trump na Putin baherutse guhuriramo mu Bushinwa byahurije hamwe ibihugu by’ibihanganjye mu by’intwaro kirimbuzi byari bikwiye ko avuga ko ari inshuti.

Ubwo Trump yahuraga na Putin, yamwakiranye urugwiro ahita amwita inshuti ye, ndetse abiherekeresha amafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, agira ati:”Inshuti yanjye.”

Bamwe mu banyepolitiki bo muri Amerika banenze Trump, bavuga ko kwita Putin inshuti bishobora kumvikanisha ko Amerika yoroshya ikibazo cy’ibitero u Burusiya bwagabye muri Ukraine.
Senateri, Chuck Schumer, yavuze ko inama Trump yagiranye na Putin na Xi Jinping ari igisebo gikomeye ku Gihugu, mu gihe Depite Don Bacon, yashinje Trump gutinya guhangana.

Nubwo Trump avuga ibyo ariko Putin ntabwo arerura ngo abivuge, ariko yavuze ko bafitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire kandi amushimira imbaraga ashyira mu gushaka gukemura ikibazo cy’intambara ya Ukraine.

Amerika yari isanzwe ishyigikira Ukraine kuva u Burusiya bwayigabaho ibitero byagutse muri Gashyantare 2022, ikayiha intwaro n’ubufasha bw’amafaranga ariko kuva Trump yasubira ku butegetsi, ubufasha Amerika iha Ukraine bwaragabanyutse, ndetse yakomeje kunenga Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, amushinja kutagira ubushake mu masezerano yo guhagarika intambara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatsibo: Yafatanywe inka bikekwa ko yibye ayishakira umukiliya 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:46
  2. Rema Namakula yatangaje umuhanzi afana muri Uganda 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  3. RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards 23 Ugushyingo 2026 Saa 11:06
  4. Austria irashaka ko abimukira bayivamo baruta abayinjiramo  23 Ugushyingo 2026 Saa 08:47
  5. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06