Rotary Rwanda irakusanya miliyari 7,3 Frw zo kugura imashini isuzuma kanseri

Rotary Rwanda irakusanya miliyari 7,3 Frw zo kugura imashini isuzuma kanseri

Umuryango Rotary mu Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, watangije gahunda yo gukusanya miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 7,3 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kugura imashini yihariye isuzuma indwara zitandukanye zirimo kanseri, ikazaba ari iya mbere igejejwe mu Rwanda.

Iyo mashini igezweho izwi nka ‘SPECT Scanner (Single Photon Emission Computed Tomography)’, yitezweho gufasha abaganga kumenya uko ingingo z’umubiri zikora n’izidakora neza, kumenya niba kanseri yarakwirakwiriye mu zindi ngingo no gufasha guhitamo uburyo bukwiye bwo kuvura umurwayi.

Izindi ndwara zisuzumwa n’iyo mashini zirimo indwara z’umutima, izifata ubwonko n’udutsi duto dutwara amakuru zirimo igicuri n’izifata imikorere y’ubwonko nka Parkinson, izijyanye no kuvunika no gukomereka kw’amagufwa cyangwa ubwandu butandukanye, impyiko, Tiroyide, ndetse n’ibibazo by’ingingo zimwe na zimwe zo mu mubiri. 

Ibi bituma uyu mushinga ufatwa nk’uzagira uruhare mu kwagura ubushobozi bw’u Rwanda mu gusuzuma indwara zikenera ikoranabuhanga ryihariye, no kongera serivisi z’ubuvuzi ziboneka imbere mu gihugu. Ni imashini ibasha gukurikirana uburyo amaraso atembera mu mubiri ndetse n’imikorere y’uturemangingo (cells) bitewe n’igice abaganga bifuza gusuzuma. 

Kugeza ubu, serivisi zo gusuzuma indwara hakoreshejwe iyi mashini ntiziraboneka mu Rwanda, bigatuma abarwayi bazikeneye boherezwa mu bihugu birimo Kenya, Afurika y’Epfo no mu Buhinde. Akenshi bajyayo bamaze ukwezi cyangwa kurenga bategereje guhabwa iyo serivisi kuko bisaba inzira ndende, kandi bagaherekezwamo n’abagize imiryango yabo.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu Rwanda haboneka abarwayi bashya ba kanseri barenga 12 000 buri mwaka, bigaragaza akamaro ko kubona ibikoresho bijyanye n’igihe bifasha kuyisuzuma hakiri kare no kumenya uko umurwayi yitabwaho. Ibyo bigabanya ibyago byo gutinda guhabwa serivisi z’ubuvuzi ndetse no kugabanya ingengo y’imari yifashishwa n’aboherezwa mu mahanga baherekejwe n’abo mu miryango yabo. 

Umushinga wo kugeza iyi mashini mu Rwanda watangijwe na ‘Rotary Club of Kigali Virunga’, ariko ukaba waraguwe aho kuri ubu urimo amakipe yose ya Rotary akorera mu Gihugu ku bufatanye n’inzego za Leta n’abikorera, mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga mu kugera kuri iyo ntego.

Iyo nkunga yatangiye gukusanywa yitezweho gukoreshwa mu kwishyura ibintu byose bikenewe kugira ngo iyo mashini igere mu Rwanda kandi ikoreshwe mu buryo butekanye, uhereye ku kuyitumiza, kuyishyira ahatekanye (installation), guhabwa ibyangombwa byose bikenewe, amahugurwa y’abakozi mu kuyikoresha ndetse no kuyikorera maintenance ya mbere. Biteganyijwe ko iyo mashini izasuzuma abarwayi bagera ku 2 500 mu mwaka wa mbere izaba itangiye gukora.

Imbaraga zashyizwe mu gukusanya inkunga

Uyu mushinga ushyigikiwe na Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ndetse n’Umujyi wa Kigali, wafashije mu gutegura igikorwa cya mbere cyo gukangurira abaturage kwita ku kwisuzumisha kanseri.

Mu bafatanyabikorwa bo mu rwego rw’abikorera harimo NCBA Bank, RSSB, I&M Bank, BK General Insurance na SKOL Brewery, hamwe n’abandi baterankunga ku giti cyabo ndetse n’abanyamuryango ba Rotary Club. Gukusanya inkunga byatangijwe ku wa 28 Werurwe 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Rotary Club of Kigali Virunga imaze ishinzwe, byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima.

Ku wa 9 Kanama 2026, hanateguwe urugendo rwa ‘Kigali Cancer Walk 2026’ rwitabiriwe n’abantu ibihumbi, rugamije gukangurira Abanyarwanda kumenya akamaro ko kwisuzumisha kanseri hakiri kare. Iki gikorwa giteganyijwe kujya kiba buri mwaka.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka cyangwa kwemerwa inkunga ingana n’ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, mu gihe intego ari ugukusanya nibura ibihumbi 500 by’amadolari mu mezi atandatu kugeza kuri 12 ari imbere.

Abategura uyu mushinga kandi bari gushaka andi masosiyete n’ibigo byafatanya na bo, ndetse no kwegera amakipe ya Rotary yo mu mahanga kugira ngo abafashe gukusanya inkunga binyuze muri ‘Rotary Foundation’.

Biteganyijwe ko iyo gahunda ishobora kuzabona inkunga ya miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika itangwa na ‘Rotary Foundation’ binyuze mu buryo bwihariye bwo gutera inkunga imishinga minini, bingana na 40% by’ingengo y’imari yose ikenewe.

Bizagabanya ikiguzi cy’abarwayi boherezwa mu mahanga

Iyi mashini igezweho nimara kuboneka, izagurwa, ishyirwe muri rimwe mu mavuriro akomeye avura kanseri, ihabwe ibyangombwa byo gukora, hanyuma ishyikirizwe Minisiteri y’Ubuzima, mu gihe abakozi b’Abanyarwanda bazaba bahuguwe kugira ngo bazabashe kuyikoresha.

Abategura umushinga bagaragaza ko kugeza iyi serivisi mu Rwanda bizagabanya amafaranga abarwayi, ibigo by’ubwishingizi n’inzego za Leta bisohora mu ngendo, icumbi n’izindi serivisi zijyana no kohereza abarwayi mu mahanga.

Rotary Club Rwanda irahamagarira ibigo, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abantu ku giti cyabo gutanga inkunga kugira ngo uyu mushinga ugerweho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatsibo: Yafatanywe inka bikekwa ko yibye ayishakira umukiliya 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:46
  2. Rema Namakula yatangaje umuhanzi afana muri Uganda 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  3. RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards 23 Ugushyingo 2026 Saa 11:06
  4. Austria irashaka ko abimukira bayivamo baruta abayinjiramo  23 Ugushyingo 2026 Saa 08:47
  5. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06