Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uwitwa Mushayija Patrickw’imyaka 19 yafatanywe inka mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo, aho yayishakiraga abayigura akekwaho kuba yayibye.
Mu byatumye abaturage bakeka ko yaba ari kugurisha inka yibye ni uko yasabaga ko uwayigura yahita ayishyira mu gipangu ntigaragare. Byatumye batanga amakuru uyu musore arafatwa ndetse ntiyasobanura aho ayikuye icyatumye ashyikirizwa ubuyobozi kugira ngo akurikiranwe.
Muhizi Donat agira ati: “Uyu muhungu yaje ashaka umukiliya w’inka, wareba icyo gitondo azindutse agurisha inka, adatuye inaha ndetse nta n’isoko ry’inka ayijyanyemo bidutera amakenga. Ikidi ni uko yasabaga ko uwayigura ari uwaba afite igipangu yayifungiranamo ntigaragare. Twabimenyesheje ubuyobozi kugira ngo barebe koko niba ari iye cyangwa niba yayibye.”
Rukundo Felicien we yagize ati: “Uyu muhungu biragaragara ko hari ahantu yibye iyi nka nubwo tutarahamenya. Icya mbere ku myaka 19 biragoye kuvuga ko iriya nka ari iye. Ikindi ni uko ushaka kuyigurisha ashaka abayigura bakayisanga ku kiraro iwe, mu gihe nta gikomera (isoko/igiterane) cy’amatungo kiri inaha yayijyanamo. Ntabwo yagenda ayishoreye ngo nimugure inka nkugurisha avoka cyangwa inyanya”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Mutabazi Geoffrey yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo guhabwa amakuru Mushayija yahise afatwa agashyikirizwa station ya RIB ya Mugera kugira ngo hakurikiranwe aho yakuye iyo nka.
Ati: “Ni byo uyu muhungu yari afite inka agurisha ariko adasobanura aho yayikuye. Kugera aya masaha ubu twatanze amatangazo kugira ngo tumenye uwaba yabuze inka, aho bikekwako yaba yakuwe muri uyu Murenge cyangwa uwa Gitoki duhana imbibi. Amakuru ariko nanone y’aho iinka yakuwe ashobora kuza kuva mu iperereza inzego z’umutekano ziri gukora nyuma y’ibazwa ry’ukekwa.”
Mushayija yagaragaje ko akomoka mu Mudugudu wa Kivuba Akagari ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE