Rema Namakula yatangaje umuhanzi afana muri Uganda

Rema Namakula yatangaje umuhanzi afana muri Uganda

Umuhanzikazi Rema Namakula yatangaje ko ari we mufana wa mbere w’umuhanzi Ray G, amushimira impano ye, ireme ry’indirimbo ze ndetse n’igitaramo gikomeye yakoreye ahitwa Kololo Ceremonial Grounds.

Ikinyamakuru cya Howwe. Ug cyagaragaje ko Rema Namakula yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umwe mu mirongo ikorera kuri youtube ikorera muri Uganda avuga ko ashimishwa cyane n’umuziki wa Ray G.

Yagize ati: “Ray G ni umusore ufite impano ikomeye, kandi ndi umufana we wa mbere. Sinzi niba abizi. Nkunda cyane umuziki we.”

Uyu muhanzikazi usanzwe agaragaza ko ashyigikiye iterambere ry’imyidagaduro muri Uganda, avuga ko Ray G ari umuhanzi ufite impano idasanzwe kandi ashyira imbaraga nyinshi mu muziki we ndetse akaba aniyubaha.

Ray G yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu Burengerazuba bwa Uganda, aza gukura mu muziki kugeza ubwo aba umwe mu bahanzi bazwi cyane muri icyo gihugu. Indirimbo ze zakomeje kwamamara mu bice bitandukanye bya Uganda, birimo n’Umurwa Mukuru Kampala.

Ray G yagiye yigaragaza muri uyu mwaka nyuma yo gukora igitaramo cyagenze neza ahitwa Kololo Ceremonial Grounds ku wa 7 Kanama 2026. Ni igitaramo cyamushyize mu itsinda ry’abahanzi bake bo muri Uganda bashoboye kuhakorera ibitaramo bikomeye, barimo Eddy Kenzo na King Saha.

Reagan Muhairwe uzwi cyane nka Ray G, ni umuhanzi ukomoka muri Uganda, uzwi mu ndirimbo zirimo “Omusheshe” yakoranye na Spice Diana, “Amarari”, “Mureebe” na “Yoya” yakoranye na Levixone. Kugeza ubu uyu muhanzi amaze imyaka 17 mu muziki kuko yawutangiye 2009.

Rema Namakula yahishuye ko ari umufana ukomeye wa Ray G
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatsibo: Yafatanywe inka bikekwa ko yibye ayishakira umukiliya 23 Ugushyingo 2026 Saa 12:46
  2. RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards 23 Ugushyingo 2026 Saa 11:06
  3. Austria irashaka ko abimukira bayivamo baruta abayinjiramo  23 Ugushyingo 2026 Saa 08:47
  4. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  5. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40