RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards

RunUp yegukanye igihembo bya Galsen Urban Awards

Umuhanzi Nyarwanda Kwizera Emmanuel Prince uzwi nka RunUp yegukanye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza yo muri Afurika (Best African Music Video) mu bihembo bya Galsen Urban Awards, abikesha indirimbo ye yitwa “Que Paso”.

Ibihembo bya Galsen Urban Awards bitegurwa n’ikigo gisanzwe gitegura kikanateza imbere umuziki n’umuco, muri Sénégal. Ni ibihembo byatangijwe mu 2015 aho byatangiye byitwa Galsen Hip-Hop Awards, ariko mu 2025 izina riza guhinduka kugira ngo byagure ibyiciro by’abahanzi n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 12 bitangirwa mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal, mu birori byabereye ahitwa Esplanade de la 2sTV.

RunUp ntiyitabiriye ibi birori, ariko igihembo cye cyashyikirijwe Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal kugira ngo izakimushyikirize.

U Rwanda kandi rwari ruhagarariwe kandi na Ish Kevin, wahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika (Best African Artist), ariko cyegukanwa na Himra wo muri Côte d’Ivoire.

Galsen Urban Awards bitegurwa hagamijwe gushimira no guteza imbere impano z’abahanzi n’abandi bakora mu bijyanye n’umuco, kumenyekanisha ibikorwa byabo no guteza imbere imikoranire hagati y’abakora mu myidagaduro muri Sénégal no mu bindi bihugu bya Afurika ndetse no gukoresha umuco n’ubuhanzi mu kwimakaza ubumwe n’amahoro.

Mu 2026, ibyo bihembo byari bifite insanganyamatsiko igira iti “La culture urbaine pour la paix”, bisobanuye umuco ugezweho mu kwimakaza amahoro. Mu banyacyubahiro bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere umuco harimo umuririmbyi ‘Baaba Maal’ n’umunyarwenya ‘Michel Gohou’ wo muri Côte d’Ivoire.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Austria irashaka ko abimukira bayivamo baruta abayinjiramo  23 Ugushyingo 2026 Saa 08:47
  2. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  3. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  4. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  5. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32