Abanditsi batandukanye bo mu Rwanda bavuga ko batemeranya n’abavuga ko Abanyarwanda badakunda gusoma, ahubwo bagaragaza ko bafite ibibakumira birimo no kubura ibyo basoma.
Ni bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu banditsi mu birori byabaye tariki ya 06 Ugushyingo 2026, ubwo habaga ibirori byo guhemba abanditsi bitwaye neza.
Umusizi akaba n’impuguke mu bijyanye n’amateka, Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko Abanyarwanda bakunda gusoma ahubwo babuze ibyo basoma.
Yagize ati: “Njye sinavuga ko badakunda gusoma kuko Abanyarwanda ni abahanga, ahubwo babuze ibyo basoma, kuko nka 99,9% by’ibitabo byandikwa hakurikijwe Filozofiya y’ahandi, mu ndimi z’ahandi bigatuma batabyiyumvamo.”
Akomeza akangurira abanditsi kugerageza kwandika ku byakururira Abanyarwanda gusoma batibanze ku by’ahandi gusa.
Ati: “Nk’ubu niwandika ku musozi wa Kilimanjaro, Mussolini n’ibindi byo hakurya iyo Umunyarwanda ashobora kumva biri kure ye, ariko niwandika Gihanga, Ruganzu, Sabyinyo cyangwa no ku mateka yabo, kandi mu rurimi bumva, barabikunda bakabisoma ndetse bakabishyigikira.”
Nsanzabera akomeza avuga ko kwandika mu zindi ndimi ari byo, ariko ababikora bakwiye kujya banasemura ibyo banditse mu Kinyarwanda kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubona ibyo basoma.
Umwanditsi ukiri muto, Kabarari Valens avuga ko kuba abanditsi bandika mu zindi ndimi ari ikibazo cyakemurwa na bo ubwabo, ahamya ko ari ikibazo gituruka ku kwisuzugura.
Ati: “Kuba abanditsi badakunda kwandika mu Kinyarwanda na byo byaba imbogamizi ariko bituruka mu hahise haranzwe n’ivangura ry’uruhu. Aho twebwe abirabura badushyizemo akantu ko kwisuzugura n’ugiye kwandika akumva ko atakwandika mu Kinyarwanda.”
Akomeza avuga ko n’uburyo abana biga mu ishuri indimi no mu rugo bitabakundisha ururimi kavukire rwabo, yitangaho urugero rw’uko azi kuvuga ko yandika neza Ikinyarwanda ariko byamunaniye gusemura igitabo yanditse mu rurimi rw’Igifaransa ngo agishyire mu Kinyarwanda.
Kuba abanditsi badakunda kwandika mu Kinyarwanda byiyongera ku ngorane z’uko n’abandika bakiri bake bigakomeza kuba ihurizo ku mubare w’amasomero y’abaturage akiri make kugeza ubu, nk’uko Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera aherutse kubitangaza.
Ati: “Umubare w’abanditsi uracyari muke byahura no kuba n’abahari bake muri bo abandika mu Kinyarwanda ari bake. Ibyo byose bituma amasomero y’abaturage akomeza kuba make ugereranyije n’akenewe kuko usanga mu Karere harimo isomero rimwe kandi byibura muri buri Murenge hakaba harimo isomero rimwe cyangwa abiri.”
Aba kimwe n’abandi bavuga ko umukoro biyemeje kandi bakangurira na bagenzi babo ari uko bajya bandika mu zindi ndimi ariko bakanagenera Abanyarwanda ikindi cyanditse mu rurimi kavukire rwabo.
Imibare y’Inteko y’Umuco igaragaza ko kugeza ubu hari amasomero y’abaturage 70 mu gihe hakenewe asaga 400, ku buryo nibura buri Murenge wajya ugira isomero, bityo bikorohera abaturage kurisura kuko abenshi bagaragaje ko imwe mu mbogamizi zibabuza gusoma harimo n’urugendo rurerure rugana aho isomero ry’Akarere rikorera.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE