Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Ugushyingo 2026,Amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku rwego rw’Umurenge, hatorwa abagize Biro z’Inama Njyanama n’abagize Komite z’Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abantu bafite Ubumuga.
Ni amatora akurikiye ayabereye ku rwego rw’Umudugudu tariki ya 24 Ukwakira no ku Kagari tariki ya 31 Ukwakira 2026.
Ni mu gihe ku rwego rw’Akarere Abajyanama rusange, bahatanira kujya mu Nama Njyanama y’Akarere na bo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Abatorewe ku rwego rw’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, babwiye Imvaho Nshya ko bimwe mu byo bashyize imbere ari ugukorera ubuvugizi abo bahagarariye ndetse bakabafasha kumenya amahirwe ahari bakwiye kubyaza umusaruro.
Bagaragaje ko bazibanda ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bisanzwe bibugarije kugira ngo barusheho kubaka imiryango yabo.
Kayitesi Annonciata watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Musha, yavuze ko mu byo azashyira imbere harimo gushishikariza abagore kwitabira gahunda zo kwizigamira, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, ndetse agaharanira ko baba ba mutima w’urugo bakubaka imiryango ihamye kandi itekanye.
Yagize ati: “Nifuza ko abagore bo mu Murenge wa Musha barera abana babo neza, bakabarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kugira ngo twirinde inda ziterwa abangavu, tuzagire abagore beza b’ejo hazaza.”
Yavuze ko azakora ubuvugizi kugira ngo abagore bahabwe amahugurwa yo gucunga imishinga mito, abashishikariza kwinjira mu matsinda yo kwizigamira no mu bigo by’imari, ndetse bamenye uburenganzira bwabo na serivisi bemerewe.
Yongeyeho ko intego ari ugutuma abagore barushaho kwigirira icyizere, kwiteza imbere no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bibareba.
Ku ruhande rw’abafite ubumuga, Baraturwango Jean Marie Vianey, watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga muri uwo Murenge wa Musha, yavuze ko azashyira imbaraga mu kumenya neza ibibazo by’abo ahagarariye no kubakorera ubuvugizi.
Yagize ati: “Nzakora igenamigambi tunoze amakuru ajyanye n’imibare yabo turebe imbogamiza bafite, hanyuma dukore ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe.”
Amatora y’inzego z’ibanze yatangiye ku wa 24 Ukwakira 2026, hatorwa abayobozi ku rwego rw’Umudugudu, akurikirwa n’amatora yo ku rwego rw’Akagari yabaye ku wa 31 Ukwakira 2026.
Biteganyijwe ko nyuma y’amatora yo ku rwego rw’Umurenge, hazakurikiraho ayo ku rwego rw’Uturere ku wa 14 Ugushyingo; aho hazatorwa komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, Urubyiruko n’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere.
Ku wa 17 Ugushyingo hazatorwa abagore batanu bazahagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere, mu gihe ku wa 21 Ugushyingo hazatorwa abajyanama rusange umunani mu nama njyanama y’Akarere.
Ku wa 24 Ugushyingo hazatorwa biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije babiri.
Ku wa 28 Ugushyingo hazatorwa komite nyobozi z’Inama z’Igihugu, harimo iy’Abagore n’iy’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, mu gihe ku wa 30 Ugushyingo hazatorwa komite nyobozi z’izi nama ku rwego rw’Igihugu.
Biteganyijwe ko abagize Inama z’Igihugu zose bazaba bamaze gutorwa bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE