Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8

Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu Mudugudu wa Nyabigugu, mu Kagari ka Murinja, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hatewe ingemwe z’ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari umunani.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, mu muganda udasanzwe wo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026–2027.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, cyitabirwa n’abaturage basaga 5 000 bo mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Gahanga, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.

Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye”, igamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu gutera ibiti, kubibungabunga no kubiraga abazabakomokaho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidèle Bingwa, witabiriye iki gikorwa agafatanya n’abaturage gutera ibiti, yashimangiye ko gutera ibiti ari intambwe nziza, ariko abwira abaturage ko kubikurikirana kugeza bikuze ari byo bituma bigira akamaro.

Yagize ati: “Mugomba gukomera kuri wa murage ukubiye mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Igiti cyanjye, umurage wanjye’, kuko ari bwo uriya mutungo kamere uzagirira akamaro ubuzima bwanyu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Concorde Nsengumuremyi, yabwiye itangazamakuru ko gutera amashyamba ari umushinga mugari uzagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, by’umwihariko isuri yangizaga ubutaka bwabo.

Yagaragaje ko abaturage ari bo bagenerwabikorwa ba mbere b’ibikorwa byo kubungabunga amashyamba, kuko bibafasha kurengera ubutaka, kubona umwuka mwiza no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibiti byatewe no gukumira ibikorwa byose bishobora kubyangiza.

Nsengiyumva Innocent, utuye mu Kagari ka Murinja, Umurenge wa Gahanga, yavuze ko we n’umuryango we biyemeje kugira uruhare mu kurinda ibiti byatewe, kuko bitezeho inyungu zitandukanye zirimo gufata ubutaka, kugabanya isuri no gufasha mu kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko amashyamba anafasha mu kubungabunga imvura no kurwanya ibyonnyi byangiza imyaka, bityo ko atazemera ko hari umuntu wangiza ibiti abireba.

Yagize ati: “Njye n’umuryango wanjye twiyemeje umuhigo w’uko ibyo twagezeho nta wabisenya tureba.”

Mu bwoko bw’ibiti byatewe muri aka Kagari ka Murinja, gaherereye hafi y’igishanga cy’umugezi wa Nyabarongo, harimo Imisave, Umuhumuro, Jacaranda, Umugote, Umufu n’ibindi.

Ibi biti bifite uruhare mu gutaka no kongera ubwiza bw’imisozi, cyane cyane ihanamye, ndetse no gufasha mu kubungabunga ubutaka n’ibidukikije.

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa bigamije kongera ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda, guteza imbere imikoreshereze irambye y’umutungo kamere no kubaka ubushobozi bw’abaturage mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi gutara ubiti bisaga 2 200
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Imbutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  2. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  3. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  4. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  5. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12