Imvura n’umuyaga byibasiye Umurenge wa Musaza wo mu Karere ka Kirehe muri iki cyumweru wasenye inzu z’abaturage 53 usenya ibyumba by’amashuri 7, igikoni n’ububiko bw’ishuri.
Bamwe mu bafite inzu zatwawe n’umuyaga hari abavuga ko bari baraziritse ibisenge ariko ngo umuyaga waje ufite ubukana bwinshi, hakaba n’abandi batitaye ku kubizirika.
Mukamana Devotha yagize ati: “Inzu yanjye nazanye umuntu arayinzirikira gusa sinzi niba ari uko atayikomeje cyangwa niba ari umuyaga wari mwinshi cyane. Umuyaga waraje uterura igisenge cyose ukijugunya nko muri metero 500. Buri wese yirutse akiza amagara ku bw’amahirwe ntihagira uwo gihitana.Turashima abahise badufasha kubona aho turambika umusaya”
Karangwa Damascene we yagize ati: “Njyewe ntabwo nari naraziritse igisenge kuko hari abavugaga ko inzu y’ibiti idakunze gusenywa n’umuyaga. Gusa ibi byampaye isomo ko dukwiye kuzirika ibisenge ndetse n’abandi ndabibashishikariza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko bumaze kubarura ibyangijwe n’imvura yaguye mu ntangiriro z’iki cyumweru irimo umuyaga mwinshi yagize ingaruka zirimo kwangiriza abaturage ndetse umuyaga unibasira ibikorwa remezo by’amashuri.
Umukozi ushinzwe kurwanya Ibiza mu Karere ka Kirehe Niyonzima Fulgence yabwiye Imvaho Nshya ko mu byangiritse harimo inzu z’abaturage agera kuri 53 n’amashuri 7.
Yagize ati: “Mu ntangiriro z’iki cyumweru twagize ibiza byatewe n’umuyaga n’imvura yaguye nabi mu Murenge wa Musaza usenyera abaturage ndetse unagurukana ibisenge by’amashuri. Kugeza ubu tumaze kubarura inzu z’abaturage 53 zangiritse aho inyinshi ibisenge byagiye bitwarwa n’umuyaga,hakaba kandi ibyumba by’amashuri 7 nabyo byasambutse.”
Akomeza avuga ko nyuma y’ibi biza ikihutiwe ari ugufasha abaturage bagizweho ingaruka nabyo mu kubona aho bikinga babifashijwemo n’abaturanyi, hatangira n’ibikorwa byo gusana amwe mu nzu byashobokaga mu gihe abandi nabo bari gushakirwa icyabafasha mu kongera gutunganya inzu zabo.
Asaba kandi abaturage kudakerensa inama bagirwa zo kuzirika ibisenge kandi neza kuko iyo bidakozwe biri mu byorohereza umuyaga kubasakamburira.
Ati:”Ubukangurambaga burakorwa kandi turabukomeza, aho dusaba abaturage kuzirika ibisenge kandi neza. Hari ukuzirika ibisenge ariko bigakorwa bitari umuhango gusa, ahubwo bigakorwa neza ku buryo bitanga ubwirinzi bw’inzu ku muyaga. Abatabifiteho ubumenyi buhagije bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kuberekera uko inzu zikwiye kuzirikwa ku buryo duhangana n’ibi biza”
Uretse mu Murenge wa Musaza uyu muyaga wanageze mu yindi Mirenge ituranye nawo gusa ho ntiwagira ibyo wangiza mu buryo bukabije.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE