Ikipe ya Etincelles FC yirukanye Umutoza Mukuru wayo Bizimana Abdu ‘Bekeni’, imushinja umusaruro mubi yagaragaje mu ntagiriro z’uyu mwaka w’imikino 2026/27.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ni bwo Etincelles FC yamenyesheje uyu mutoza ko batazakomezanya, nubwo yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu.
Yirukanywe nyuma y’iminsi ibiri Etincelles itsinzwe na Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025/26, ni bwo Bekeni yagizwe Umutoza w’Agateganyo wa Etincelles, asabwa kutayimanura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ndetse abigeraho ahabwa amahirwe yo kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Gusa intagiriro ntizabaye nziza dore ko ayisize ku mwanya wa 16 n’amanota arindwi, aho yatsinzwe imikino ine muri irindwi imaze gukina, itsinda ibiri mu gihe yanganyije umukino umwe.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE