Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4 

Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4 

Urukiko Rukuru rwo muri Tanzania rwategetse ko Tundu Lissu, Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania (CHADEMA) afungwa imyaka ine, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukurura imvururu zakurikiye amatora yo mu 2025.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu rubanza rwakurikiranywe n’abatari bake, ndetse rwagiye runengwa n’abanyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.

Lissu w’imyaka 58 amaze amezi 19 afunzwe, nyuma yo gutabwa muri yombi mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukwakira 2025, ashinjwa gushishikariza abaturage kwitabira imyigaragambyo no kwanga kwitabira amatora.

Urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha by’ubugambanyi nyuma yo gusanga nta bimenyetso bihagije byashingirwaho, ariko rusanga amagambo yavugaga yari agamije kubangamira amatora no guteza imvururu.

Bityo ashinjwa icyaha cyo guteza imvururu yahamijwe gishobora gutuma akatirwa igifungo cy’imyaka ine cyangwa agacibwa ihazabu.

Lissu yahise yamagana uwo mwanzuro, avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politiki, ndetse ashinja abacamanza gukurikiza amabwiriza y’ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.

Urubanza rwa Lissu rwabaye mu gihe Tanzania ikomeje kunengwa kubera uburyo inzego z’umutekano zafashe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane cyane mu matora yo mu Ukwakira 2025, Perezida Samia Suluhu Hassan yatsinzemo n’amajwi 98%.

Mu 2017 Tundu Lissu yakorotse urupfu nyuma kuraswa  amasasu 16 n’abantu batamenyekanye, bamusanze hafi y’urugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Dodoma.

Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka ine
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  4. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  5. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13