Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Raporo yakozwe n’Amuryango w’Abanyamakuru uharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu (Journalists for Justice/JFJ), yagaragaje uko Abanyakenya bashukishijwe akazi mu mahanga, bakajyanwa mu Burusiya bakisanga bagiye kwinjizwa mu ntambara iki Gihugu gihanganyemo na Ukraine.

Iyo raporo yiswe Amasezerano y’Urupfu (Death Contracts): How Russia Recruits Africans to Fight and Die in Ukraine, igaragaza ko abantu babarirwa mu magana, barimo urubyiruko n’abagabo batari bafite akazi gahoraho, bashyizwe mu gisirikare cy’u Burusiya binyuze mu bahuza n’ibigo bishakira abantu akazi mu mahanga.

Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Kamena 2026, Abanyafurika basaga 3 000, bakomoka mu bihugu 40 bari barinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya. Muri bo, Abanyakenya 841 ni bo bagaragaye ari benshi kurusha abandi baturage b’ibihugu bya Afurika, naho 76 muri bo bakaba barishwe mu ntambara.

Imwe mu nkuru zigaragaza uburemere bw’iki kibazo ni iya Evans Kibet, uyu yahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri, washutswe n’uwamusezeranyije ko azamufasha kwitabira amarushanwa yo kwiruka i Moscow mu Burusiya.

Isaack Maasai, umuvandimwe wa Kibet, yavuze ko ikibazo cyatangiye muri Nyakanga 2025 ubwo Kibet yahuraga n’inshuti yamubwiye ko hari amahirwe yo kujya kwiruka mu Burusiya.

Yagize ati: “Yahuye n’inshuti muri Nyakanga umwaka ushize. Iyo nshuti yamubwiye ko hari amarushanwa yo kwiruka azabera i Moscow, kandi ko izamufasha muri byose kugira ngo abashe kujyayo.”

Nyuma yo kugera mu Burusiya, Kibet yasinyishijwe amasezerano yanditse mu rurimi rw’Ikirusiya atashoboraga gusoma. Amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’ama roubles yari mu gihembo cyo gusinya ayo masezerano na yo ngo yabuze nyuma yo kuyasinyira.

Mu byumweru bike byakurikiyeho, Kibet yoherejwe ku rugamba ku ruhande rw’u Burusiya, nyuma aza gufatwa n’ingabo za Ukraine. Ubu afungiye muri Ukraine hamwe n’abandi bakomoka muri Afurika bagiye mu gisirikare cy’u Burusiya.

Uburyo bwo gushuka abashaka akazi

Raporo igaragaza ko abashaka kujya mu Burusiya bashukishwaga amahirwe y’akazi gahemba neza mu bijyanye n’umutekano, ubwubatsi, ubwikorezi n’ibindi bikorwa bya tekiniki, ariko bagezeyo bagasanga bagomba kwinjira mu gisirikare.

Bamwe mu bashakishwaga ni abari bararangije muri gahunda y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro bw’Urubyiruko (NYS) muri Kenya, abahoze ari abasirikare, abashinzwe umutekano, abakinnyi n’abandi bashaka uburyo bwo kwiteza imbere.

Iyi gahunda ngo yakorwaga mu buryo bwateguwe, aho abahuza n’ibigo bishakira abantu akazi byashakiraga abakandida i Nairobi, bakabafasha kubona ibyangombwa by’urugendo, VISA, n’amatike y’indege.

Raporo igaragaza ko inama zo gushaka abakozi zagiye zibera mu nyubako ya Kenyatta International Convention Centre (KICC) i Nairobi, ndetse ikagaragaza Global Face Human Resources Limited, yari iyobowe na Festus Omwamba, nka kimwe mu bigo byagize uruhare muri ubwo buryo bwo gushaka abantu.

Abashakaga akazi bamwe basabwaga kwishyura amafaranga binyuze kuri M-Pesa mbere yo koherezwa mu Burusiya, akenshi banyuze muri Istanbul muri Türkiye cyangwa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubukene n’ingaruka z’intambara mu mpamvu zagarutsweho

Raporo igaragaza ko ubukene n’ikibazo cy’ubushomeri byatumye bamwe bemera ayo mahirwe, batitaye ku ngaruka zishoboraga kubageraho.

Daniel Kariuki wahoze ari umusirikare, ni umwe mu bagabo bagaragajwe muri iyo raporo. Yari yarahombye mu ibikorwa by’ubucuruzi yakoreraga i Nairobi mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi yabaye mu 2024, bituma ashaka ubundi buryo bwo kongera kwiyubaka.

Yemeye kujya mu Burusiya, ariko agezeyo ashyirwaho igitutu kugira ngo asinye amasezerano yanditse mu nyuguti z’Ikirusiya atashoboraga gusoma. Nyuma y’imyitozo ya gisirikare y’igihe gito, yoherejwe ku rugamba.

Kariuki yarokotse igisasu cya Mine, cyatezwe mu butaka, aza no kubasha gutoroka agaruka muri Kenya. Icyakora, abandi bari kumwe mu itsinda ry’abantu umunani bari bagiye mu Burusiya ntibagize amahirwe nk’aye. Bamwe bishwe n’ibitero bya drones, mu gihe abandi, barimo Kibet na Wilson Macharia, bafashwe mpiri n’ingabo za Ukraine.

Leta ya Kenya irasabwa kugira icyo ikora

Raporo inenga uburyo inzego za Kenya zakurikiranye iki kibazo, ivuga ko hari impungenge z’uko abantu bashakishwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi bikaba mu gihe inzego za Leta zagombaga kugenzura ibigo bishakira abaturage akazi mu mahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yagiye mu biganiro n’abayobozi b’u Burusiya hagamijwe guhagarika ikoreshwa ry’abashaka akazi bo muri Kenya mu gisirikare cy’u Burusiya. Icyakora, raporo igaragaza ko hari abandi benshi bari bakiri mu bibazo bitazwi, barimo ababuriwe irengero, abakomeretse n’abafashwe mpiri.

Evans Kibet, yahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri yashutswe n’uwamusezeranyije ko azamufasha kwitabira amarushanwa yo kwiruka i Moscow mu Burusiya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  5. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13