Ishimwe Ange Albini w’imyaka itatu bamusanze yapfuye mu cyobo kiri munsi y’urugo rw’iwabo mu Mudugudu wa Kanombe, mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe. Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu bavuga ko bamuze ku mugoroba wo ku itariki 2 Ugushyingo 2026 maze bakabimenyesha ubuyobozi maze bagashakisha mu gitondo ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026 baza kumubona mu cyobo cy’amazi.
Munganyinka Violette yagize ati: “Umwana twaramubuze tumenyesha ubuyobozi ariko butubwira ko twashakira ahantu haba amazi maze tubona udukweto hafi y’icyobo, nuko byagenze nyine twumiwe rwose.”
Uwituje Bonifrida yunzemo ati: “Twumiwe nyine nta kundi twabigenza byadutunguye, njyewe mbimenye mu gitondo, aho nari ngiye mpise mpareka njya gushyingura.”
Ndagijimana Jean Bosco Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe asaba abaturage kuba hafi y’abana babo cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Yagize ati: “Amakuru twayamenye nimugoroba, ariko bikavugwa ko ababyeyi bari babuze uwo mwana nyuma ya saa sita maze baza gushakisha babona udukweto yari yambaye hafi y’icyobo baza kureba basanga ni ho ari yitabye Imana. Umwana ni uwo kurindwa, birababaje kubona umwana w’imyaka 3 agenda wenyine atari kumwe n’ababyeyi cyangwa se abandi bamurera.
Umurambo w’uyu mwana ukaba wahise ushyingurwa mu irimbi ryo ku Gaturika muri uyu Murenge wa Gihundwe.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE