Chameleone yatangaje ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel

Chameleone yatangaje ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Jose Chameleone yavuze ko nyakwigendera Mowzey Radio na mugenzi we Weasel bari mu bahanzi batumye asubira muri studio kenshi, ashaka gukora indirimbo ziri ku rwego rwo hejuru kugira ngo adasigara inyuma mu irushanwa ry’umuziki.

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda, Jose Chameleone, yahishuye ko yigeze gukorera ku gitutu cy’itsinda rya Goodlyfe, ryari rigizwe na Mowzey Radio na Weasel, bikagura uruhare mu gutuma arushaho kunoza umuziki we.

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikirana kuri TikTok Live, yakoze mu ijoro ry’itariki 30 Ukwakira 2026, Chameleone yasobanuye ko nubwo yari amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu Karere, Radio na Weasel bari mu bahanzi bake bashoboye kumushyiraho igitutu cyatumaga adatuza mu kazi ke.

Chameleone yagaragaje ko Goodlyfe itari itsinda ryari guhatana na we gusa, ahubwo ko ryatumaga asuzuma urwego rw’umuziki we, agashaka ibindi bihangano byarushaho gushimisha abakunzi be.

Yagize ati: “Hari igihe Bobi Wine yakoze indirimbo ‘Badda’, yari indirimbo ikomeye cyane, bituma nanjye nsubira muri studio nkora ‘Valu Valu’, igarura imitima y’abantu. Ariko abahanzi batumye nsubira muri ‘studio’ ngakora umuziki mwiza kurushaho ni Goodlyfe, Radio na Weasel.”

Yakomeje agaragaraza ko abO bahanzi bari bafite ubushobozi bwo gukora indirimbo zikundwa n’abantu benshi kandi bakazisohora kenshi, ibintu byatumaga abandi bahanzi na bo bongera imbaraga mu byo bakoraga.

Yatanze n’urugero rw’igihe Radio na Weasel basohoraga indirimbo Sitani, na we agasubiza akoresheje Bayuda.

Yagize ati: “Basohoye indirimbo ‘Sitani’ ku wa Mbere, ku wa Kabiri njye nsohora ‘Bayuda’. Nyuma naje kubasanga muri Club Silk, ndayibacurangira, birabarakaza bahita basohoka muri iyo nzu y’imyidagaduro.”

Ibi bigaragaza uburyo bw’ihiganwa hagati y’abahanzi ritagarukira gusa ku kuba umwe yarusha undi gukundwa, ahubwo ryanashoboraga gutuma bakora ibihangano bishya mu gihe gito kugira ngo bakomeze kunezeza abakunzi babo.

Chameleone yashimye kandi ubushobozi bwa Radio na Weasel bwo gukora indirimbo nyinshi zifite ireme, avuga ko bashobora kuba barakoze izigera ku 150.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2018, ariko izina rye rikomeje kwibukwa mu muziki wa Uganda, cyane cyane binyuze mu bihangano yakoranye na Weasel.

Umuhanzi Chameleone yahishuye ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za Nikeleyeri 31 Ukwakira 2026 Saa 13:06
  2. Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa 80 mu Gikombe cy’Isi U15 31 Ukwakira 2026 Saa 11:25
  3. Igenamigambi ku Mudugudu rigizwemo uruhare n’abahatuye rizihutisha iterambere- MINALOC 31 Ukwakira 2026 Saa 10:17
  4. Ubuzima bw’abagore bajyanwa mu Igororero batwite n’abafitemo abana (Video) 30 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie 30 Ukwakira 2026 Saa 17:36