Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa 80 mu Gikombe cy’Isi U15

Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa 80 mu Gikombe cy’Isi U15

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 yasoreje ku mwanya wa 80 mu bihugu 189 byitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakiri bato, FIFA U-15 World Cup & Festival 2026, cyakinwaga ku nshuro ya mbere i Baku muri Azerbaijan.

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ni bwo Amavubi yakinnye na Malawi mu mukino wo guhatanira umwanya wa 79 n’uwa 80 warangiye batsinzwe ibitego 2-0 byinjijwe na Takutzwa Maluwe ku munota wa 13 na  Lameck Kamanga atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yabonetse ku munota wa 20.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Albania, Mauritania, Ibirwa bya Turks & Caicos na Vanuatu.

Ikipe y’Igihugu yatangiye urugendo ku wa 24 Ukwakira ihura na Côte d’Ivoire yayitsinze ibitego 5-0, ariko yisubiraho mu mikino yakurikiyeho.

Amavubi U-15 yatsinze Vanuatu ibitego 6-0 mu mukino wabaye ku wa 25 Ukwakira. Ni ibitego byinjijwe na Shema Samuel, Byiringiro Elvis, Shema Patrick, Byukusenge Damascène na Uwihoreye Gad watsinze ibitego bibiri.

U Rwanda rwaje gutsindwa na Albania ibitego 4-0, ariko rwongera kugaragaza imbaraga rutsinda Turks & Caicos Islands ibitego 4-1, runatsinda Mauritania ibitego 2-1.

Ibyo byatumye Amavubi U-15 asoza imikino yo mu itsinda afite intsinzi eshatu mu mikino itanu, aba aya gatatu mu Itsinda Y n’amanota icyenda, anabona uburenganzira bwo kujya muri Tier C, icyiciro cyagombaga kugena amakipe asoza hagati y’umwanya wa 65 n’uwa 96.

Mu mikino ya Tier C, u Rwanda rwahereye muri 1/16 ruhura na Vietnam, amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Hiyambajwe penaliti, u Rwanda ruzitsinda 4-2, rubona itike yo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.

Aho ni ho Amavubi U-15 yahuriye na Écosse ku wa 28 Ukwakira, atsindwa ibitego 2-1, ndetse ahita ava mu rugamba rwo kwegukana Tier C.

Gutsindwa na Écosse ntibyasobanuraga ko urugendo rwari rurangiye kuko imiterere y’iri rushanwa yateganyaga ko buri kipe ikomeza gukina imikino yo kugena umwanya isoza.

Ku wa 29 Ukwakira, u Rwanda rwahuye na Nigeria, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 mbere y’uko Nigeria irutsinda kuri penaliti 4-2

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yakomeje guhatanira imyanya yo hasi muri Tier C, urugendo rwayo rusorezwa ku mukino yatsinzwemo na Malawi ibitego 2-0, bituma iba iya 80 ku Isi.

Umukino wakinwaga n’abakinnyi umunani, ukamara iminota 20 ku gice cya mbere n’indi 20 ku kindi gice. Ku munsi bahaye imikino 10. Muri rusange, muri iri rushanwa hakinwe imikino 932, itsindwamo ibitego 4505, mu gihe amakipe 187 muri 189 yitabiriye yabashije gutsinda nibura umukino umwe.

Espagne ni yo yegukanye igikombe itsinze Repubulika ya Tchèque ibitego 3-0, ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’u Bugereki butsinze Paraguay ibitego 6-2.

Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa 80 mu mikino y’Igikombe cy’Isi U15
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za Nikeleyeri 31 Ukwakira 2026 Saa 13:06
  2. Chameleone yatangaje ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel 31 Ukwakira 2026 Saa 11:59
  3. Igenamigambi ku Mudugudu rigizwemo uruhare n’abahatuye rizihutisha iterambere- MINALOC 31 Ukwakira 2026 Saa 10:17
  4. Ubuzima bw’abagore bajyanwa mu Igororero batwite n’abafitemo abana (Video) 30 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie 30 Ukwakira 2026 Saa 17:36