Loni yashimye umusanzu w’u Rwanda mu butumwa bwayo bw’amahoro

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro Jean Pierre Lacroix, yashimye imikorere y’abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Lacroix yashimye by’umwihariko uruhare rw’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi Umunyamabanga Mukuru wungirije yabigarutseho ku wa Kane, taliki ya 1 Nzeri,  ubwo yakiraga mu biro bye, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Gatete Claver n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Felix Namuhoranye.

DIGP Namuhoranye ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye ihuza abakuru ba Polisi z’ibihugu bihuriye muri Loni (UNCOPS).

DIGP Namuhoranye yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gutanga umusanzu w’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Gushimangira ubufatanye n’ibindi bihugu

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda yitabiriye inama zitandukanye mu rwego rwo gushimangira umubano n’ibindi bihugu nka Suwede na Zimbabwe ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama.

Komiseri Hakan Wall, Umuyobozi wa Polisi muri Suwede, ishami rishinzwe ibikorwa mpuzamahanga akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yashimye ubufatanye hagati ya Suwede n’u Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

U Rwanda na Suwede byashyizeho itsinda ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SPT-GBV) rikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

U Rwanda rufite amatsinda atatu agizwe n’abapolisi muri MINUSCA; arimo imitwe ibiri y’Abapolisi ikora ibikorwa byo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage (FPUs) hamwe n’umutwe w’abapolisi ushinzwe kurinda abayobozi by’umwihariko (PSU), ayo matsinda yombi akaba agizwe n’abapolisi 460.

Hakan yashimye ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro cyane cyane mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina agaragaza ko hakenewe guteza imbere ubufatanye.

DIGP Namuhoranye, yashimye ubufatanye buriho, asobanura ubushake bw’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutanga “ubumenyi bwihariye” mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage no hanze ya Repubulika ya Centrafrique.

Ku rundi ruhande, inama yahuje ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe yari iyobowe na Ambasaderi  Gatete Claver na minisitiri w’umutekano mu gihugu n’umurage ndangamuco wa Zimbabwe, Kazembe Kazembe.

Yakozwe biturutse ku busabe bwa Zimbabwe hagamijwe kunguka ubumenyi ku mikorere myiza y’icyitegererezo iranga Polisi y’u Rwanda.

U Rwanda rwatanze ikiganiro ku mikorere itandukanye ya Polisi, irimo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Inama yasojwe n’impande zombi zemeje uburyo bwo gushyiraho urwego ruzateza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe zigirana ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa aho abofisiye bakuru baturutse muri Zimbabwe bitabiriye amasomo ahabwa abofisiye bakuru mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE