Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, avuga ko ibura ry’umukamo mu Gihugu ryavuyemo amasomo, bituma hategurwa ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi bushobora kuzakemura ikibazo cyumukamo muke.
Ubwo bukangurambaga bwatangiriye mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo muri uku kwezi k’Ukwakira, hiyongeraho n’ ibikorwa byo kugeza amazi meza ku matungo no gutunganya ibikorwa remezo, nka kimwe mu bizakemura ikibazo cy’ibura ry’amata mu gihugu.
Ibyo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Ukwakira 2026, mu rwego rwo gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange Abadepite bakoreye hirya no hino mu Gihugu, ubwo basuraga ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Ku birebana n’ingamba kuri ubwo bukangurambaga bwo gutera ubwatsi hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’umukamo, Minisitiri Dr. Ndabamenye yibukije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko gutera ubwatsi byazajya mu muco w’Abanyarwanda.
Ati: “Ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi no guteganya bijye no mu muco wacu birimo kugira ngo twigishe abaturage, ibura ry’amata ikiba cyabiteye ni uko ubwatsi buba bwabaye buke ariko ntabwo twifuza ko byakomeza gutya. Ubwo bukangurambaga ni cyo buzaba bugamije kugira ngo bijyane n’iki gihembwe cy’ihinga, mu gihe imvura yabonetse dukomeze tubikore tunakoreshe ikoranabuhanga ryo kubika ubwatsi.”
Ibyanya byuhirwa bizaziba icyuho cy’ibiciro ku isoko
Abajijwe ku biciro by’ibiribwa usanga muri iki gihe bihanitse ku isoko, n’igiteganyijwe gukorwa, Minisitiri Dr. Ndabamenye yavuze ko kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare ibyanya byuhirwa byahinzwe neza, ndetse ibigori bikaba bigeze kure.
Ati: “Umusaruro uzabivamo ushobora gufasha ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko; ni byo koko ibiciro byarazamutse, byatewe n’uko hari aho imihindagurikire y’ibihe yatumye abahinzi batabona umusaruro bari biteze.”
Ikibazo cy’ibura ry’umukamo cyanagarutsweho n’Abadepite basobanuriye Minisitiri w’Ubuhinzi ko amata yabuze ku isoko, Minisitiri Dr. Ndabamenye asubiza ko izuba ryamaze amezi asaga ane bimwe mu byatumye ubwatsi bw’inka buba buke, bikaba byaragize ingaruka ku mukamo, akomeza avuga ko ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi buzajyana no gushishikariza aborozi kubika ubwatsi, kugira ngo bazabuhe amatungo mu gihe hari ikibazo cyubwatsi bwo kurisha.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 15,7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025 umwaka ushize.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE