MINUBUMWE yasabye abagororwa basoza ibihano bya Jenoside kuzaharanira ibyubaka igihugu

MINUBUMWE yasabye abagororwa basoza ibihano bya Jenoside kuzaharanira ibyubaka igihugu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye abagororwa barimo gusoza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basoje amahugurwa, yo kwitegura gusubira mu miryango yabo, kwirinda icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda bakanihatira kugira uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yasozaga icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, kireba abagororwa 533 baturutse hirya no hino mu gihugu bahaniwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abakatiwe imyaka iri hagati ya 15 na 30, ndetse bakaba bafite imyaka y’ubukure inyuranye, uhereye kuri 50 kugeza ku myaka 100.

Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’abitabiriye, bagera kuri 227. Muri bo harimo abamaze imyaka 30 bafunze.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye abitabiriye aya mahugurwa gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.

Yagize ati: “Imiryango yanyu ubu bafite mituweli nk’abandi Banyarwanda bose, abana n’abuzukuru banyu bariga, barivuza, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul politiki ye idatoranya. Yabujije abasirikari kwihorera, kuko bamwe basangaga imiryango yabo mwayishe.

Yongeyeho ati: ‘’Leta y’Ubumwe ntiyabica ahubwo ishyiraho uburyo bwo kubagorora kuko ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi butanga ubuzima, ni ubuyobozi bwacu twese. Namwe rero mugende mubushyigikire mu kubaka Igihugu, mufatanye n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.”

Yabasabye kandi kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu bandi Banyarwanda birinda isubiracyaha.

Yagize ati: “Mugende mubane neza n’abandi Banyarwanda, mwimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa, mwirinde ivanguramoko, kandi ntihazagire n’umwe tubona akora isubiracyaha.”

Umugororwa Nzirorera François ukomoka mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, ugiye gusoza igifungo cy’imyaka 30 yashimiye Leta yabahaye amahugurwa, yizeze Kungendera kure ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda yadushyiriyeho aya mahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa adutegurira gusubira muri sosiyete. Rwose turigaya kubera uruhare twagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, twizeza Abanyarwanda ko tutazongera kwijandika mu ngengabitekerezo ya jenoside.”

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko kugeza ku cyiciro cya 9 cyasojwe muri Nzeri 2026, abagororwa 2 103 bari bamaze guhugurwa muri iyi gahunda. Ni mu gihe iki cyiciro cya 10 nikirangira ku wa 31 Ukwakira 2026, umubare w’abazaba bamaze kunyura muri iyi gahunda uzagera kuri 2 636.

Abagororwa bagiye gusubira mu miryango yabo basabwe kuzaharanira ibyubaka Igihugu
Amahugugurwa yaberaga mu Igororero rya Nyamasheke
Abagize imiryango y’abagororwa mu bari bitabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa
Minisitiri Dr Bizimana yasabye abagororwa kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Birashoboka kuvugana n’uwapfuye? Icyo Bibiliya n’ubushashatsi bibivugaho 28 Ukwakira 2026 Saa 17:11
  2. Urukiko rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa apimwa DNA 28 Ukwakira 2026 Saa 16:22
  3. “Nta watwumvaga”: Impamvu urubyiruko rwa Gen Z rwishora mu myigaragambyo i Burayi 28 Ukwakira 2026 Saa 15:33
  4. Brig. Gen. Karuretwa yasabye abayobozi gushyira umuturage ku isonga 28 Ukwakira 2026 Saa 15:27
  5. Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye  28 Ukwakira 2026 Saa 11:44