Ku Isi miliyoni 600 ntibafite amashanyarazi: U Rwanda rwasabye kongera ishoramari mu ngufu

Ku Isi miliyoni 600 ntibafite amashanyarazi: U Rwanda rwasabye kongera ishoramari mu ngufu

Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibihugu gushyira imbere ishoramari mu mishinga y’ingufu, hagamijwe kwihutisha kugeza amashanyarazi ku batuye Isi bagera kuri miliyoni 600 atarageraho, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Zingiro Armand, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Ihuriro Mpuzamahanga n’Imurikabikorwa ku Ngufu z’Imirasire y’Izuba Zitanyuzwa ku Muyoboro Mugari w’Amashanyarazi (Global Off-Grid Solar Forum & Expo 2026), ririkubera i Kigali kuva ku wa 27 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026.

Iri huriro ryahuje abahagarariye za Guverinoma, abikorera, abashoramari, ibigo by’imari bishinzwe iterambere n’abandi bafatanyabikorwa, bagamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha kugeza ingufu ku batuye Isi bose.

Zingiro yavuze ko ingufu ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’ubukungu, kuko zituma ubucuruzi butera imbere, abahinzi bakongera umusaruro, abana bakiga neza, ndetse n’ibigo by’ubuvuzi bigatanga serivisi z’ingenzi.

Ati: “Abantu bagera kuri miliyoni 600 ku Isi baracyafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amashanyarazi, abenshi muri bo bakaba batuye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Yavuze ko hakenewe ibirenze imihigo n’intego byashyizweho, ahubwo hakibandwa ku bisubizo bifatika bituma abaturage babona amashanyarazi yizewe kandi akabafasha kwiteza imbere.

Ati: “Tugomba kurenga ku mihigo gusa, tukayihindura serivisi z’amashanyarazi zizewe, amahirwe y’ubukungu n’impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage.”

Zingiro yavuze ko u Rwanda rwashyize mu byihutirwa gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, intego ikaba ari uko bitarenze mu 2029 buri Munyarwanda azaba ayagerwaho.

Yagaragaje ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bishingiye ku guhuza kwagura umuyoboro mugari w’amashanyarazi no gukoresha ubundi buryo burimo imirasire y’izuba n’izindi ngufu zisubira zishobora gutanga amashanyarazi zitanyuze kuri uwo muyoboro.

Imibare ya MININFRA igaragaza ko mu mpera za Nyakanga 2025, ingo zari zifite amashanyarazi mu Rwanda zari zimaze kugera kuri 84,6%. Muri zo, 59,6% zari zifite amashanyarazi anyuzwa ku muyoboro mugari, mu gihe 25% ziyabonaga mu bundi buryo, ahanini hifashishijwe imirasire y’izuba.

Zingiro yasobanuye ko kugeza amashanyarazi ku baturage gusa bidahagije, kuko agomba no kuba ahendutse, yizewe kandi akagera aho akenewe.

Ati: “Intego yacu si ukugeza mu ngo amashanyarazi gusa, ahubwo ni ugutuma ibikorwa by’ubukungu bitanga umusaruro, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage.”

Yongeyeho ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba, ariko hakenewe ishoramari rihagije kugira ngo izo mbaraga kamere zibyazwe umusaruro.

Ati: “Afurika ntibuze izuba rihagije rishobora kubyazwa amashanyarazi; ikibazo dufite ni ugukusanya ishoramari rihagije kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro mu nyungu z’abaturage bacu.”

Zingiro yasabye za Guverinoma gushyiraho uburyo burambye bwo kwagura ikoreshwa ry’ingufu, binyuze mu gutegura imishinga ishobora gukurura abashoramari, korohereza kubona inguzanyo, gushyiraho uburyo bwo kugabana ibyago by’ishoramari no gushyiraho politiki zihamye kandi ziteganyijwe.

Ati: “Umutungo wa Leta ugomba gukoreshwa mu buryo bufite intego, kugira ngo ushishikarize abikorera gushora imari kandi abaturage bataragerwaho n’izi serivisi ntibasigare inyuma.”

Yagaragaje ko gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira imyaka bishobora kongera umusaruro w’ubuhinzi, mu gihe ububiko bukonjesha umusaruro n’ibikorwa byo kuwutunganya byafasha kugabanya ibihombo bibaho nyuma y’isarura.

Yashimangiye ko kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi kuri bose bisaba ubufatanye hagati ya za Guverinoma, abikorera, ibigo by’imari bishinzwe iterambere n’imiryango ihuza ibihugu byo mu karere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu zisubira muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere Dr. Daniel Alexander Schroth yijeje ko iyo Banki izakomeza gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere ingufu.

Yagize ati: “ Turi hano kugira ngo dukoreshe uburyo n’ibikoresho bitandukanye by’imari dufite, tugamije kugabanya ibyago bijyana n’ishoramari,  gufasha kongera inguzanyo zitangwa mu mafaranga akoreshwa mu gihugu,  no gushyigikira ibikorwa by’amabanki y’ubucuruzi.

Turanatanga ubufasha bwa tekiniki bukenewe, bugamije kongerera ubushobozi ibigo,  no gukorana n’ibihugu mu gushyiraho inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ingufu, kugira ngo adasigara ari inyandiko gusa,  ahubwo ashyirwe mu bikorwa kandi agere ku musaruro uteganyijwe.”

Iri huriro ryateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na GOGLA, umuryango uhuza abakorera mu rwego rw’ingufu z’izuba zitanyuzwa ku muyoboro mugari w’amashanyarazi.

Abaryitabiriye barimo abahagarariye Guverinoma 24 zo muri Afurika n’imiryango ine ihuza ibihugu byo mu karere, bikaba ari umwanya wo gusangira ubunararibonye, guhuza politiki no kungurana ibitekerezo ku bisubizo byafasha kwihutisha kugeza amashanyarazi ku baturage bose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamagabe: Bakomeje guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwishyiga  27 Ukwakira 2026 Saa 19:01
  2. Taleb yagaragaje icyatumye APR FC isezererwa na Zamalek SC  27 Ukwakira 2026 Saa 16:25
  3. Kayonza: Abakoresha umuhanda FAWE-Videwo-UR Rukara, ntibakigenda mu binogo  27 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  4. Beatrice Keul wabaye Nyampinga w’u Busuwisi yashinje Trump ku mufata ku ngufu  27 Ukwakira 2026 Saa 11:59
  5. Bukayo Saka yasomye inkuru y’umwana wo mu Rwanda mu bihembo bya Ballon d’Or 2026 27 Ukwakira 2026 Saa 09:46