Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko ikomeje kwagura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, aho kugeza ubu 88,3% by’abaturage bamaze gucanirwa, mu gihe Leta ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kugeza amashanyarazi kuri buri muturage.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Canoth Manishimwe, yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, agaragaza aho u Rwanda rugeze mu kwihutisha iterambere ry’urwego rw’ibikorwa remezo, by’umwihariko mu kugeza amashanyarazi ku baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yagaragaje ko mu mwaka wa 2025/2026, ingo 234 432 zagejejweho amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari w’Igihugu, uzwi nka ‘National Grid’, mu gihe izindi ngo 62 636 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukoresha uburyo butandukanye mu kugeza amashanyarazi ku baturage, bitewe n’aho batuye n’uburyo ibikorwa remezo bihari bishobora kubageraho.
Amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari afasha ingo ziri mu bice byegereye imiyoboro y’igihugu, mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba na yo ari bumwe mu buryo bwo kugeza amashanyarazi ku batuye ahantu hashobora kugorana kuhageza imiyoboro isanzwe.
Canoth Manishimwe yongeyeho ko Leta izakomeza kwagura no kunoza serivisi z’ibikorwa remezo by’amashanyarazi, hagamijwe ko amashanyarazi arushaho kugera ku baturage bose hirya no hino mu gihugu.
Kugeza amashanyarazi ku baturage bifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, kuko afasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda, kunoza serivisi z’uburezi n’ubuzima, ndetse no kongera amahirwe yo kwihangira imirimo.
U Rwanda rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose kuri 100% bitarenze umwaka wa 2029 binyuze muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Kugira ngo iyo ntego igerwehp, Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ingufu z’amashanyarazi ziva kuri Megawatt 472 zikagera kuri Megawatt 1 032 bitarenze mu mwaka wa 2030.
Mu mishinga yindi itanga icyizere mu kuzongera amashanyarazi harimo n’uruganda ruto rutunganya ingufu za nikeleyeri rwitezwe kuzaba rwaramaze kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2029.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE