Ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 84-77, yegukana Igikombe cy’Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) muri Basketball.
Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’impande zombi wabereye muri The Filbert Bayi Olympafrica Centre i Kibaha muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Aya makipe yombi yo mu Rwanda yagiye gukina uyu mukino yaramaze kwizera kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Irushanwa Nyafurika rizabera mu Misiri, gusa hari hakiri ikindi kintu gikomeye cyo guhatanira ari cyo gikombe.
REG WBBC ni yo yatangiye neza umukino ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota amanota 10 (16-6) nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda 22 gusa, ariko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yisubiraho kuko agace ka mbere karangiye hasigayemo amanota abiri gusa (22-20).
Mu gace ka kabiri’ iyi Kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yongeye kuzamura ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Destiney Promise Philoxy, Kristina King na bagenzi babo kiba amanota 16 (45-29) mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.
Nyuma y’umunota umwe n’amasegonda umunani mu gace ka gatatu, Kayana Traylor yatsindiye REG amanota atatu yatumye ikinyuranyo kiba amanota 20 (51-31), gusa abarimo Jessica Jackson, Yacine Diop na Eleuteria Lhavanguane bagabanyamo ikinyuranyo kabiri (65-55) mbere y’uko umukino ujya mu minota 10 ya nyuma.
Mu gace ka nyuma, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongereye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze muri
Jessica Jackson bituma hasigaramo amanota atanu (69-64).
Mu minota itatu ya nyuma , REG yongeye kuzamura ikinyuranyo binyuze kuri Kristina King mbere y’uko Yacine Diop atsinda amanota abiri yatumye hasigaramo ane (77-73) mu minota itatu ya nyuma.
Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 84-77, begukana Igikombe cya Zone 5 bari bambuwe n’iyi kipe mu 2025.
Jessica Jackson wa APR ni we mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino (31) mu gihe Kayana Talyor yatsinze 25 ku ruhande rwa REG WBBC.
Imikino ya WBLA 2026 aya makipe yombi azitabira, izabera mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri tariki 12-20 Ukuboza.
Mu 2025, APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze SC Ville de Dakar yo muri Sénégal amanota 90–84.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE