APR FC na Rayon Sports zasezerewe mu Marushanwa Nyafurika

APR FC na Rayon Sports zasezerewe mu Marushanwa Nyafurika

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Rayon Sports muri CAF Confederation yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, ananirwa kugera mu mikino y’amatsinda bifuzaga.

Ku wa 24 Ukwakira 2026 ni bwo amakipe yombi yakinnye imikino yo kwishyura, yombi yabereye hanze y’u Rwanda.

APR FC yari yatsindiwe mu rugo igitego 1-0, yari i Cairo mu Misiri aho yari yakiriwe na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye kuri Cairo International Stadium.

Igitego cyo ku munota wa mbere, cyinjijwe na Ahmed Sherif, cyari gihagije ngo APR FC isezererwe dore ko ari ko iminota 90 yarangiye, igiteranyo kiba ibitego 2-0 mu mikino ibiri.

Ku rundi ruhande i Maputo Rayon Sports yasabwaga ibitangaza byo gutsinda Black Bulls yabatsindiye i Kigali ibitego 2-0.

iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangiranye icyizere mu gice cya mbere, ndetse ku munota wa 19 yafunguye amazamu ku igitego cyinjijwe na Iradukunda Elie Tatou.

Black Bulls yari imbere y’abafana bayo, yishyuye ku munota wa 49 ku gitego cyatsinzwe na Crimildo Anuário Massuanganhe nyuma yo guhererekanya neza kwa bagenzi be.

Muderi Akbar yongeye kuzamura icyizere cy’abakunzi ba Rayon Sports atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 85, ariko ikosa ryakozwe n’umunyezamu Dande Junior wakuyeho umupira nabi ku munota wa 87, rivamo igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Alírio Cuna.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, Rayon Sports isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

APR FC yasezerewe na Zamalek SC yayitsinze igitego 1-0 muri buri mukino
Rutahizamu wa APR FC, William Togui ahanganiye umupira na Ahmed Mohamed wa Zamalek SC
Ahmed Sherif ni we yafunguye amazamu ku munota wa kabiri
Abafana baba muri Mozambique bari baje kuyishyigikira ari benshi
Rayon Sports yanganyije na Black Bulls ibitego 2-2
Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup itageze mu matsinda yifuzaga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri 24 Ukwakira 2026 Saa 23:07
  2. Nyaruguru: I Kibeho bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere 24 Ukwakira 2026 Saa 20:33
  3. Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu 24 Ukwakira 2026 Saa 19:59
  4. Amajyaruguru: Abatorewe kuyobora Imidugudu biyemeje kurwanya ibyateza umutekano muke 24 Ukwakira 2026 Saa 19:43
  5. Kamonyi: Abaturage bizeye ko abayobozi batoye bazabafasha guhangana n’igwingira 24 Ukwakira 2026 Saa 18:43