U Bushinwa: Umutingito ukomeye wishe abantu 16

U Bushinwa: Umutingito ukomeye wishe abantu 16

Umutingito uri ku gipimo cy’ubukana cya 7,0 wibasiye agace ka Nagqu mu Ntara ya Tibet mu Bushinwa ku wa 22 Ukwakira 2026, uhitana abantu 16 abandi 65 barakomereka (barimo 11 bakomeretse bikomeye) nkuko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi muri icyo gihugu.

Nk’uko bitangazwa na BBC, uyu mutingito wangije byinshi aho abantu barenga ibihumbi 12 bimuwe bavanwa ahantu bashoboraga gushyira ubuzima bwabo mukaga.

Abayobozi b’Intara ya Tibet bavuze ko inzu zibarirwa mu 339 zasenyutse, mu gihe imihanda myinshi itakiri nyabagerwa ndetse uduce twinshi tw’iyi Ntara nta mashyarazi dufite kubera ibiza by’umutingito.

Ibikorwa by’ubutabazi na byo ntibiri kwihuta kubera ko ibikorwa remezo byinshi byangiritse. Uyu mutingito ni wo wa mbere ufite ubukana bukomeye kurusha iyindi yose yibasiye u Bushinwa kuva muri Mutarama 2024. 

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’Isi (USGS) cyatangaje ko hafi y’aho umutingito ukomeye wibasiye Tibet wabereye hagaragaye indi mitingito irindwi. Iyo mitingito yose yabereye mu gace k’imisozi miremire. 

Muri iyo yose uwari ufite ubukana bwinshi wapimwe ku gipimo cya 5,2, ubujyakuzimu bwawo bukaba bwari ibilometero 10 munsi y’ubutaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kamonyi: Abaturage bizeye ko abayobozi batoye bazabafasha guhangana n’igwingira 24 Ukwakira 2026 Saa 18:43
  2. Ibyifuzo bitatu Nyiranyamibwa yahoranaga ataritaba Imana 24 Ukwakira 2026 Saa 11:56
  3. Kayonza: Ab’i Nyamirama barasaba abayobozi batoye kubafasha guca ubujura 24 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Huye: Ubuhinzi bw’ikawa bubagejeje ku ndoto yo gushinga ikigo cy’imari 24 Ukwakira 2026 Saa 11:35
  5. Ruti Joël agiye gutaramira mu Bubiligi 24 Ukwakira 2026 Saa 10:53