Nyagatare: Mu byumweru bibiri, hafashwe inzoga 31 000 zo mu mashashi

Nyagatare: Mu byumweru bibiri, hafashwe inzoga 31 000 zo mu mashashi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare igaragaza ko nyuma yo guca inzoga zitemewe zakorerwaga mu Mirenge igize aka Karere, ubu abatunda inzoga zo mu mashashi zizwi nka Zebra bakajije umurego aho mu byumweru bibiri hafashwe izigera ku bihumbi 31.

Polisi itangaza ko izo nzoga zinjizwa mu gihugu zivuye hakurya y’imipaka aho abazitunda akenshi bakoresha ibinyabiziga bya moto ndetse n’amagare.

SSP Nkurunziza Emmanuel uyobora Polisi mu Karere ka Nyagatare, agira ati: “Tumaze iminsi duhanganye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano aho  imibare itugaragariza ko byagabanutse cyane. Iyi mibare ariko kandi igaragaza ko hari ubwiyongere bw’inzoga z’amashashi aho ubu mu byumweru bibiri tumaze gufata ibihumbi 31 bya Zebra Waragi. Ni inzoga nyinshi kuko ubu iyo tuvuze izi zafashwe bizuvuze ko hari n‘izo tutabashije gufata zageze aho zicururizwa no mu mu baturage.“

SSP Nkurunziza asaba uruhare rwa buri wese mu bufatanye na Polisi mu gukumira izi nzoga bahereye ku Nzego z’ibanze ndetse n’abatwara ibinyabiziga byifashishwa mu kuzitunda.

Ati: “Kugira ngo duce izi nzoga birasaba uruhare rwa buri wese guhera ku mutuarage uri aho zambukirizwa n’aho zicururizwa. Inzego z’ibanze na zo ahenshi ziba zifite amakuru aruta ayo tuba dufite ku rwego rw’Akarere aho dukwiye kuyasangira abakora ubu bucuruzi bagafatwa.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko abakora umwuga wo gutwara moto bagomba guca ukubiri n’ikoreshwa ry’ibinyabiziga byabo mu gutunda izi nzoga. Bazirikane ko ikinyabiziga kibifatiwemo kibihanirwa ndetse na nyiracyo bikamugiraho ingaruka zikomeye.”

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara moto mu Karere ka Nyagatare batangarije Imvaho Nshya ko bagaya bagenzi babo bagikora ibinyuranye n’amategeko, bakemeza ko bagiye kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe ku bo bakeka gutwara izi nzoga.

Mwarabu Justin agira ati: “Ni byo ibyo Polisi ivuga, hari bagenzi bacu bishora mu gutwara ziriya nzoga. Abatabyikoreye usanga batiza moto zabo zigakoreshwa n’abandi izindi zikagenda imbere y’abatwaye ibiyobyabwenge zibanekera amayira. Ababikora nabagira inama yo kubireka kuko niba ubuyobozi bugaragaje ko ikintu ari kiba ntawukwiye kucyijandikamo.”

Mutuyemungu Innocent, n we ati: “Tugiye kujya tumenyesha Polisi igihe tubonye abari muri ibi bikorwa. Izi nzoga twabonye ko zigira ingaruka ku baturage ndetse natwe hari abazinywa bagakora impanuka kuko baba batakibasha kwiyobora. Dufatanyije zigakumirwa bagabanya ibyago ku kazi kacu.”

Uretse izi nzoga zo mu mashshi 31 000, Polisi ivuga ko muri ibi byumweru bibiri hanafashwe litiro 900 za Kanyanga.

Imwe mu Mirenge igaragazwa nk’icyuho mu kunyuzwamo izi nzoga harimo Rwempasha, Tabagwe, Musheri, Karama na Kiyombe iri ku mupaka n’igihugu cya Uganda, hanyuma Umurenge wa Rukomo ugafatwa nk’ahantu hahurizwa izi nzoga mbere yo gukwirakwizwa mu bindi bice by’Akarere ka Nyagatare ndetse na Gatsibo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibibujijwe indorerezi n’uburenganzira bwazo mu matora y’inzego z’ibanze u Rwanda rwitegura 20 Ukwakira 2026 Saa 17:03
  2. Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu 10 mu Rwanda ku ihame ry’uburinganire 20 Ukwakira 2026 Saa 16:05
  3. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  4. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  5. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19