Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa 

Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa 

Ibihugu birimo u Butaliyani, u Budage, u Buholandi n’ibindi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa n’abashaka kujyayo kwirinda kujya ahahurira abantu benshi kandi bakagira amakenga kubera imyigaragambyo ikomeye iri muri icyo Gihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibiro  Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026, byatangaje ko umutekano urimo kurushaho kuzamba nyuma y’uko abantu ibihumbi batawe muri yombi, inzu z’ubucuruzi zigasahurwa, izindi zigatwikwa.

Iyi myigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro n’indi mikorere mibi, n’ibibazo mu mashuri Makuru na za Kaminuza yadutse ku wa 17 Ukwakira 2026,  mu mijyi itandukanye irimo Paris, Marseille na Limoges iza gukwira n’ahandi. 

U Butaliyani bwaburiye  abaturage babwo bari mu Bufaransa bubasaba kwiyandikisha ku rubuga ruri kuri murandasi kugira ngo byorohereze inzego kumenya aho baherereye mu gihe bibaye ngombwa.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yatangaje ko mu minsi iri imbere hashobora kuzaduka izindi mvururu bityo ko abaturage babwo basabwa gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano.

Ikigo cy’itangazamakuru cya  Repubulika ya Tcheque, CTK cyatangaje ko  abaturage ba Tchèque basabwe kwirinda imyigaragambyo mu gihe ibindi Bihugu nka Poland, Finland, Norvege, n’u Buholandi na byo byabasabye kutisanisha n’abigaragambya.

Kuri uyu wa Mbere kandi Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu yatangaje ko yasabye abayobozi b’uturere gushyiraho amasaha ntarengwa yo kuba abantu bageze mu ngo mu duce twibasiwe n’imyigaragambyo mu rwego rwo gukaza umutekano.

Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yemeye ko mu mijyi imwe n’imwe inzego z’umutekano zananiwe kugenzura neza uko ibintu byari byifashe ndetse Perezida Emmanuel Macron yasabye ko hakorwa iperereza ku makosa ashobora kuba yarabaye.

Gusa Perezida  Macron yamaganye ibikorwa byo gusahura no kwangiza ashimangira ko uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro budakwiye  kwitiranywa n’ibikorwa by’urugomo. 

Abanyaburayi bari mu Bufaransa basabwe kutigaragambya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  3. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  4. Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw  19 Ukwakira 2026 Saa 15:22
  5. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38