Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15 

Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) yabonye itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika iherukamo mu myaka 15 ishize, nyuma yo gutsinda iya Ethiopia ibitego 2-1.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino yahuzaga amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026. 

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rukatishe itike y’umukino wa nyuma no kugera mu Gikombe cya Afurika rwaherukaga gukina mu 2011 ubwo rwari rwaryakiriye.

‎Ingimbi z’u Rwanda zatangiye umukino zisatira cyane bidatsinze ku munota wa Gatandatu, Shema Heylen Jayeden ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’uburuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu. 

Iyi kipe yakomeje gukina neza maze ku munota wa 16 Isacc Ndizeye yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri. 

Mu minota 30’ Ethiopia yinjiye mu mukino itangira gusatira izamu ry’Amavubi ishaka igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi basatira bakogorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Byasabye gutegereza ku munota wa 42’ ubwo Akrem Kemal yatsindiraga Ethiopia igitego cya mbere cyo kwishyura n’umutwe nyuma yo guharara nabi kw’abakinnyi b’u Rwanda. 

Igice cya mbere cyarangiye Ingimbi z’u Rwanda ziyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Mu igice cya kabiri, Umutoza w’Amavubi U17, Jimmy Mulisa yatangiranye impinduka Tuyizere Valentin na Ngiriyandemye Emmanuel basimbura Ujeneza Patrick na Shema Jayden.

Mu minota 15 ibanza muri iki gice, amakipe yombi yakiniraga cyane mu kibuga hagati bituma nta buryo bukomeye buremwa imbere y’izamu.

Mu minota 70, Ethiopia yihariye umupira hagati mu kibuga ikinira cyane mu rubuga rw’u Rwanda harimo koruneri ebyiri zikurikiranya yabonye ariko ntacyo yatanze.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yaranzwe no gusatira kwa Ethiopia ariko ubwugarizi n’umunyezamu b’Amavubi bakomeza guhagarara neza. 

Ku munota wa 86, Ngiriyandemye Emmanuel yashoboraga gutsindira Amavubi y’u Rwanda igitego cya gatatu, ku ishoti rikomeye rigana mu izamu ku mahirwe make ye umupira ukubira igiti cy’izamu.

Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Ethiopia ibitego 2-1, ihita ibona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika iherukamo mu 2011, ubwo cyaberaga mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri mu mateka ruzaba rwitabiriye iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika.

U Rwanda ruzajyana na Uganda na Somalia nk’amakipe ahagarariye CECAFA. Aya makipe yombi arahatanira igikombe cya CECAFA U17 iri kubera mu Rwanda.

Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc hagati ya Mata na Gicurasi 2027. 

Ingimbi z’u Rwanda zabanje mu kibuga
Abakinnyi Ethiopia yabanje mu kibuga
‎Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi
Heylen Jayden Shema ni we wafunguye amazamu ku munota wa gatandatu
Myugariro Ndizeye Isaac yishimira igitego cya kabiri yatsindiye Amavubi
Umunyezamu w’Amavubi, Nsengiyumva Emmanuel yakuyemo imipira ikomeye muri uyu mukino
Wari umukino w’imbaraga nyinshi hagati y’impande zombi
Byari ibyishimo ku Banyarwanda nyuma yo kugera kubona ingimbi zibona itike y’Igikombe cya Afurika
Abasore b’Amavubi basanze abafana bishimira intsinzi yo kongera gusubira mu Gikombe cya Afurika
Byari ibyishimo ku basore b’Amavubi nyuma yo kugera gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 15
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard yishimiye intsinzi y’u Rwanda
Umutoza Mukuru w’Ikipe nkuru y’Amavubi, Stephen Constantine na we yakurikiye uyu mukino Amavubi U17 yakozemo amateka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  3. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  4. Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw  19 Ukwakira 2026 Saa 15:22
  5. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38