Umuhanzikazi wo muri Uganda, Irene Ntale, yagaragaje agahinda aterwa no kuba atarabona abana, nyuma yo kubagwa ibibyimba 30 byo mu nda, mu gihe anahanganye n’igitutu cya sosiyete imusaba kubyara.
Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira intambara amaze iminsi arimo n’uburyo abantu bayimukomerekerezamo kurushaho.
Irene Ntale avuga ko bimubabaza kuba yifuza kubyara ariko ubuzima bwe bukaba butaramwemerera kubigeraho, ibintu avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku marangamutima ye.
Yagize ati: “Ubuzima buratangaje cyane! Ubyuka umunsi umwe wifuza kugira abana, ariko umubiri wawe ukaba utarakwemerera kubyara. Ukora ibishoboka byose kugira ngo ukire, ariko nubwo uba uri mu bihe bikomeye kandi uhanganye n’ibibazo byinshi, abantu bakomeza kuguseka no kugucira urubanza uzira ko utabyaye!”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko aherutse kubagwa ibibyimba 30 mu nda ibyara ari na yo mpamvu kubyara butaramushobokera nubwo abishaka.
Ntale washakanye n’umugabo we mu ntangiriro z’uyu mwaka, yakunze kubazwa n’abafana ndetse na bamwe mu banyamakuru igihe azabyarira umwana we wa mbere.
Mu butumwa aheruka gutangaza, yagaragaje ko bibabaje kuba sosiyete icira imanza abagore batarabyara, ititaye ku bibazo bwite bashobora kuba barimo guhangana na byo.
Irene Ntale azwi mu ndirimbo zirimo “Gyobera”, “He Go Down”, “Nkubukinze” na “Nyamba”. Yashyingiranywe na Vincent Kalibbala ku wa 17 Ukwakira 2025, mu birori byabereye muri Kiliziya ya St. Mary’s Cathedral i Rubaga, muri Kampala. Kugeza ubu abo bombi bamaze umwaka n’iminsi ibiri bashyingiranywe.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE