Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi 5 bashya

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi 5 bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya 5 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Suede, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Mauritania n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni umuhango wabereye mu Biro y’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026. Abo barimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Suède mu Rwanda, Henrik Nilsson na Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya, Huh Junga, uwa Afurika y’Epfo mu Rwanda, Tinyiko George Hlungwane.

Afurika y’Epfo yaherukaga kugira ambasaderi mu Rwanda mu mpera za 2024, ubwo Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wari uhagarariye iki gihugu yari yushije ikivi cye. Yari yarageze mu Rwanda mu 2020.

Undi washyikirije Perezida Kagame impapuro ni Jérémie Blin uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yasimbuye Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ahagarariye EU mu Rwanda, warangije manda ye.

Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w’impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Jérémie Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi ndetse aba Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. Umubano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ukorana na rwo mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Hari kandi Ambasaderi El Houssein Ould Nagi guhagararira Mauritania mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Addis Ababa. Abandi bane bafite icyicaro i Kigali.

Amb. Henrik Nilsson ni we ugiye guhagararira Ubwami bwa Suède mu Rwanda
Huh Junga yatanze inyandiko zo kuba Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda
Amb. Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y’Epfo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera gutangira inshingano ze mu Rwanda
Jérémie Blin yatangiye inshingano zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda
Ambasaderi El Houssein Ould Nagi uzaba ufite icyicaro i Addis Ababa yatanze impapuro zimwerera guhagararira Mauritania mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42