Nyamagabe: Mukeshimana yakize ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yiteza imbere

Nyamagabe: Mukeshimana yakize ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yiteza imbere

Mukeshimana Chantal, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamusize ari impfubyi imusigira ibikomere, ariko ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa byamufashije gukira ibiikomere yiteza imbere.

Mu buhamya yatanze mu biganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye mu Murenge wa Gasaka, byahuje abaturage bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, Mukeshimana avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ababyeyi bombi (Se na Nyina). Jenoside yabaye afite imyaka 17 y’amavuko, akaba yari amaze kurangiza amashuri abanza. Avuka mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe.

Ati: “Bitewe n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu 1994, ntabwo nabashije kugira amahirwe yo kujya mu mashuri yisumbuye kuko hemererwaga umubare munini w’abana b’Abahutu. Iyo ababyeyi batabaga bari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi ngo binginge ababishinzwe umwana azemererwe gutsinda nubwo na byo bitahiraga bose, byabaga ari ikibazo.”

Akomeza avuga ko uretse no kwiga ngo wemererwe gutsinda, byabaga bigoye kuko buri mwana mu ishuri ubwoko bwe bwabaga buzwi.

Ati: “Ibyakorwaga byose ngo umubyeyi yinginge umwana we azemererwe gutsinda byabaga ari amatakirangoyi kuko twigaga amazina y’abanyeshuri n’ubwoko bwabo bimanitse ku rukuta.”

Mukeshimana Chantal yakize ibikomere gute?

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukeshimana ntabwo yagize amahirwe yo gusubira mu ishuri kuko ni we wari mukuru, yahise afata inshingano zo kuba umubyeyi arera barumuna be barokokanye kandi na we akiri umwana wo kurerwa.

Ati: “Nta yandi mahitamo nari mfite kuko ku myaka 17, abankurikira bari bato cyane. Nagombaga kubitaho, ngashakisha imibereho igihe bavuye ku ishuri bakabona icyo kurya.”

Mukeshimana yakuze yibaza niba ashobora kuzagira amahirwe yo kubona uko yajya ahura n’abantu benshi akabigisha kugira urukundo, kubana neza no kwirinda ivangura, ariko akabona nta nzira.

Ati: “Nakuranye inzozi zo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu, ariko kubera ko ntize ntabwo nabonaga aho byanyura. Ntaho najya gusaba akazi notarize, nta bubasha bwo gukoranya abantu ngo mbakoreshe inama, ariko numvaga uko byagenda kose nzabigeraho nubwo nta nzira nabonaga.”

Ageze igihe cyo kugira Umuryango, Mukeshimana yarashyingiwe.

Igihe Inama y’Abaminisitiri yashyiragaho Urwego rw’Umudugudu ku wa 13 Ukuboza 1996, rukaza gushimangirwa mu ivugurura ry’Inzego z’imitegekere y’Igihugu ryatangiye gukurikizwa guhera ku wa 1 Mutarama 2006, ubwo hashyirwagaho inzego kuva ku Ntara, Uturere, Imirenge, Utugari, kugeza ku Midugudu, Mukeshimana yagize amahirwe atorerwa kuba Umukuru w’Umudugudu.

Ati: “Kuva urwego rw’Umudugudu rwashyirwaho natorewe kuyobora Umuduhudu wa Gashaha, mu Murenge wa Gatare. Kugeza ubu ndacyawuyoboye kandi nywuyoboye neza kuko iteka uza ku isonga, nta wundi Mudugudu urampiga mu Mihigo. Ni akazi nkora nkunze kandi ninongera nkagirirwa icyizere nzakomeza nyobore.” 

Kubera guhora yesa imihigo, Mukeshimana Chantal yagiriwe icyizere, ubu ni we Mukuru w’Umudugudu uhagarariye abandK mu karere ka Nyamagabe.

Akomeza avuga ko akimara kuba Umukuru w’umudugudu yahise atangira gushyira mu bikorwa intego z’inzozi ze yari yarakuranye, uko akoresheje inama agakangurira abaturage kwirinda ivangura no kubana neza mu Mahoro.

Ati: “Nagize amahirwe yo kwitabira ibiganiro bitandukanye ku bumwe n’ubudaheranwa, nataha nkabisangiza abaturage nyoboye. Byampaye imbaraga nkira ibikomere n’ubwigunge nahoranaga kubera amateka mabi nanyuzemo.”

Akomeza avuga ko atari ibikomere yakize gusa, ahubwo yiteje imbere no mu bukungu.

Ati: “Ubu ndi umuhinzi w’ibirayi wabigize umwuga. Ntubura imbuto y’ibirayi kuri hegitari 15. Ntabwo ngihingira ibyo kurya nka mbere kuko Nyamagabe twagiraga inzara ku buryo bamwe bahungiraga mu karere ka Bugesera no ku Mayaga bagiye gukorera ibyo kurya.” 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’ubuyobozi bubi bituma bamwe mu babyeyi bakora ibibi byatumye abana babo bagira ipfunwe kugeza n’ubu, ariko agashimira Leta y’ubumwe yongeye kubanisha Abanyarwanda no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ati: “Ndashimira Leta yacu ko yunze ubumwe bw’Abanyarwanda tukaba tubanye mu mahoro azira ivangura. Ndashimira Unity Club Intwararumuri zateguye ibi biganiro byunga ubumwe bw’Abanyarwanda. Imyaka 32 y’amahitamo yo kuba umwe, ni urugendo rutari rworoshye, ariko Umukuru w’Igihugu Kagame Paul yadufashije kugira igihugu gifite icyerekezo.”

Igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyavuye kuri 82,3% muri 2010, kigera kuri 92,5% muri 2015, kirazamuka kigera kuri 94,7% muri 2020, ubu kiri kuri 95,3%.

Minister wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascène, uwa MINALOC Dominique Hamibana na Guverineri Kayitesi Alice
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48