U Rwanda rwamuritse ikawa yo mu bwoko bwa Arabica izwiho guhingirwa mu gace ka Mibirizi mu Karere ka Rusizi, ifite amateka akomeye mu buhinzi bw’ikawa mu gihugu, bikaba biri mu rwego rwo kwagura isoko ry’ikawa ku rwego mpuzamahanga no gushaka amahirwe mashya y’ubucuruzi ku bahinzi b’Abanyarwanda.
Iyi kawa yamuritswe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mu nama n’imurikabikorwa ry’ishyirahamwe ry’abanyamwuga mu bucuruzi bw’ikawa idasanzwe mu Buyapani (Specialty Coffee Association of Japan – SCAJ), ryabereye i Tokyo.
Abanyamwuga mu bijyanye n’ikawa baturutse mu bihugu bitandukanye bayisogongeye kugira ngo bamenye umwimerere w’uburyohe n’impumuro byayo, mbere y’uko igurishwa muri cyamunara mpuzamahanga ku nshuro ya mbere, iteganyijwe ku wa 21 Ukwakira.
Iri murikabikorwa ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), ryagaragaje imbaraga zishyirwa mu kuzahura ubwoko bw’ikawa ya Mibirizi, bwatangiye guhingwa mu Rwanda mu 1904.
Mu gikorwa cyo kuyimurika, abitabiriye bahawe ibisobanuro ku buryohe bwayo no ku mpumuro yayo yihariye, irangwa n’impumuro y’indabo. Ibi bigamije gukurura abaguzi mpuzamahanga n’abacuruzi b’inzobere mu ikawa y’umwimerere.
Cyamunara ya mbere mpuzamahanga y’ikawa ya Mibirizi y’u Rwanda itunganyijwe itavanze n’indi, iteganyijwe ku wa 21 Ukwakira, izabera hamwe na cyamunara y’ikawa zatoranyijwe muri gahunda y’ikawa ihiga izindi, Best of Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Mukasine Marie Claire, yavuze ko kuzahura ikawa ya Mibirizi ari intambwe ishimishije ihuza umurage n’amateka by’u Rwanda mu buhinzi bw’ikawa n’amahirwe mashya yo kuyicuruza ku masoko y’ikawa yo ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati: “Kuzahura ikawa ya Mibirizi ni igikorwa u Rwanda rwishimira. Bihuza umurage wacu mu buhinzi bw’ikawa n’amahirwe mashya ku masoko y’ikawa yo ku rwego rwo hejuru. Twishimiye gusangiza abafatanyabikorwa bacu b’Abayapani n’abaguzi iyi kawa y’umwimerere.”
NAEB ivuga ko kuzahura ikawa ya Mibirizi byasabye ubushakashatsi, gucunga no kubika imbuto zayo, gukorana n’abahinzi no gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’ubwiza bw’ikawa.
Iki gikorwa kiri muri gahunda rusange y’u Rwanda yo kongera agaciro k’ikawa rwohereza mu mahanga, binyuze mu guteza imbere ubwoko bw’ikawa bufite umwihariko no guhuza abayihinga n’abaguzi mpuzamahanga.
Imurikwa ry’ikawa ya Mibirizi ryakurikiye inama nyunguranabitekerezo kuri gahunda ya Best of Rwanda, yateguwe na NAEB ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira. Iyo nama yamuritse ikawa zagaragayeho ireme mu irushanwa ry’igihugu ryabaye muri uyu mwaka wa 2026.
Abitabiriye iyo nama bagejejweho ibiganiro ku rwego rw’ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda, bagira umwanya wo gusogongera ikawa zitandukanye kandi baganira ku mahirwe ahari ku bahinzi, abohereza ikawa mu mahanga n’abaguzi mpuzamahanga.
Gahunda ya Best of Rwanda yatangijwe mu 2024 na NAEB, ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abohereza n’abatunganya ikawa mu Rwanda (CEPAR).
Ni gahunda ihuza amarushanwa na cyamunara, igamije gushishikariza abahinzi kongera umusaruro w’ikawa ifite ireme, kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda no gufasha abahinzi kubona ibiciro byiza.
Iyi gahunda iha abaguzi mpuzamahanga amahirwe yo gusogongera ikawa zatoranyijwe no kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’abakora mu rwego rw’ikawa mu Rwanda.
Ambasaderi Mukasine yavuze ko ikawa y’u Rwanda ari isoko y’amahirwe mu bukungu ndetse ikaba n’ishema ry’igihugu.
Yagize ati: “Ikawa y’u Rwanda igaragaza umuhate w’abahinzi bacu n’ubungu buri mu butaka bwacu.
Binyuze muri gahunda ya Best of Rwanda, turimo kongera kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda no guhanga amahirwe azagirira akamaro abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu.”
U Rwanda rwitabiriye imurikabikorwa rya SCAJ rimara iminsi itatu, ryitabiriwe n’abahinzi b’ikawa, abayobozi b’amakoperative, abohereza ikawa mu mahanga n’abandi bahagarariye uru rwego.
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Sandrine Urujeni, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri NAEB, zikaba zarimo abahinzi b’ikawa 20, abayobozi bakuru b’amakoperative n’abandi bahagarariye uru rwego.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani na we yitabiriye ibiganiro, kimwe na Visi Perezida w’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA).
Kwitabira iri murikabikorwa kw’abahinzi n’abayobozi b’amakoperative byabahaye amahirwe yo kuganira n’inzobere mu bijyanye n’ikawa zo mu Buyapani, kumenya uko isoko ry’ikawa yihariye rikora no gushakisha abafatanyabikorwa bashya mu bucuruzi.
Biteganyijwe kandi ko u Rwanda ruzitabira imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ikawa rizabera i Tokyo mu 2027, rikazatanga andi mahirwe yo kumenyekanisha ikawa yarwo no kugirana imikoranire n’abagize uru rwego ku rwego mpuzamahanga.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE