U Rwanda rwagaye RDC yitambitse Formula 1 bikayipfubana 

U Rwanda rwagaye RDC yitambitse Formula 1 bikayipfubana 

U Rwanda rwanenze Leta  ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yababajwe n’uko rwahawe kwakira amasiganwa mpuzamahanga y’imodoka nto (Formula One), bikayibera ikibazo gikomeye mu gihe yirengagije ibirego u Bubiligi bukurikiranye kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’abo mu muryango bishingiye ku byaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo, iyezandonke no gusahura imitungo kamere yo muri Congo bayibika mu Bubiligi.

Ku ruhande rumwe, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga n’abaturage bo ku migabane itandukanye bagaragaje ko bifatanyije mu byishimo n’u Rwanda rufite rwo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira iryo siganwa guhera mu mwaka wa 2030. 

Ku rundi ruhande, RDC yigeze kwitambika ibiganiro igaragaza ko u Rwanda rudakwiye kwakira iryo siganwa, yababajwe n’uko ibyo yaharaniye bitagezweho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo Kayikwamba Wagner yavuze ko isura nziza iryo sigama rifite izangirika ku Isi. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yihanije Kayikwamba amwibutsa ko bafite ibibazo biremereye cyane kurusha guhangayishishwa n’isura ya Formul One. 

Yagize ati: “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiye kuba ahangayikishijwe n’ipererereza ry’ u Bubiligi rikomeje gukorwa kuri Perezida Tshisekedi n’umuryango we ku byaha birimo kwigwizaho umutungo no gusahura amabuye y’agaciro y’i Katanga, aho guhangayikishwa n’inkuru zivuga ku ntsinzi z’ibihugu by’abaturanyi.”

Mu nkuru yatangajwe na Aljazeera ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira, Minisitiri wa RDC Kayikwamba yikomanze ku gatuza agaragaza ko yaganiriye n’Umuyobozi wa Formula 1, Stefano Domenicali n’abo bayoborana ‘ababurira ko nibemerera u Rwanda kwakira aya marushanwa’ bizabasiga icyasha kuko bitazaba bijyanye n’imico mbonera, ariko bamutera utwatsi.

Muri iyo nkuru, Minisitiri Kayikwamba yagize ati: “Muri Gashyantare 2025, naburiye Stefano Domenicali n’abandi bayobozi ba F1 ko kwemerera u Rwanda kwakira African Grand Prix bizaba binyuranye n’imico mbonera. RDC yakiriye neza kuba Formula 1 yagarutse muri Afurika ariko guha Paul Kagame uru rubuga bishobora gutera icyuhagiro uyu muyobozi w’umunyagitugu Guverinoma ye yafashije gukongeza intambara mu gihugu yacu.”

Ibyo birego bya Leta ya Congo si ubwa mbere bitewe utwatsi kuko iki gihugu cyitambitse amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe atandukanye mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru muri Afurika. 

Mu makipe RDC yinjiriye bikaba iby’ubusa harimo Arsenal, Paris Saint Germain, Bayern Munich, na Atletico Madrid. Uretse amakipe kandi, yagerageje kwitambika amasezerano y’imikoranire mu kwakira abimukira, ariko na byo ntibyagira icyo bitanga. 

Igitangaje ni uko ibyo yarwanyaga ku Rwanda, Congo yabyiganye igerageza kubikorana n’amakipe arimo FC Barcelone yo muri Espagne na AS Monaco yo mu Bufaransa bikarangira bitayihiriye. 

Impuguke mu bya Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, zisesengura iyo myitwarire nk’ishingiye ku ishyari, urwango no kutabasha kwakira ko u Rwanda batifuriza ibyiza birangira rugeze ku birenze ku byo batekerezaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25