Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati ya tariki 5 na 9 Ukwakira 2026 byinjije 13 828 948 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imibare ya NAEB igaragaza ko muri icyo gihe cy’iminsi ine, u Rwanda rwohereje hanze toni 9 412 z’ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa byihariye byoherejwe hanze, aho toni 660 zinjije 5 730 628 z’amadolari ya Amerika. Icyayi cyinjije amadolari ya Amerika 790 098 kivuye kuri toni 265.
Imboga zoherejwe hanze zingana na toni 460, zinjiza amadolari ya Amerika 594 215, mu gihe imbuto zingana na toni 483 zinjije amadolari ya Amerika 604 174.
Indabo na zo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zingana na toni 28, zinjiriza igihugu amadolari ya Amerika 110 963, mu gihe ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze byari toni 7 275, byinjiza amadolari ya Amerika 5 569 865.
Amasoko yakiriye ibicuruzwa by’u Rwanda arimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, u Buhinde ndetse n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE