Urubanza rwa DC Clement rwongeye  gusubikwa 

Urubanza rwa DC Clement rwongeye  gusubikwa 

Urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement wagombaga kuburana mu mizi mu rukiko Rukiko rukuru yongeye gusubisukirwa urubanza hatangazwa ko umushinjacyaha atabonetse.

Ni urubanza rwari rwitezwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026 saa tatu za mu gitondo Rukiko Rukuru rwa Kigali ruherereye i Nyamirambo, bitangazwa ko rwasubitswe bitewe n’uko Umushinjacyaha atari ahari.

Ku wa 15 Nzeri 2026 na bwo DC Clement yari yitabye uru Rukiko Rukuru rwa Kigali ariko ntiyabasha kuburana mu mizi bitewe n’uko Umushinjacyaha wateguye dosiye ye  atari yitabiriye iburanisha.

Ku wa 30 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko DC Clement akurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Niyigaba Clement ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, maze ku wa 2 Gicurasi 2026 ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ku wa 27 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwe, bityo rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.

Mbere y’aho, mu iburanisha ryo ku wa 27 Mata 2026, DC Clement yari yemeye ibyaha akurikiranyweho, anasaba imbabazi. Yagaragaje ko ibikorwa yakoze byatewe n’umujinya yari afite nyuma yo kubona ishuri yari yarubakanye n’undi muntu risenywa.

Kugeza ubu igihe urubanza rwimuriwe cyangwa ruzasubukurwa ntabwo cyatangajwe. 

DC Clement akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr. Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  4. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  5. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34