Diddy yongeye gushyirwa mu kato muri gereza

Diddy yongeye gushyirwa mu kato muri gereza

Umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yongeye gushyirwa mu gice cyihariye cya gereza kizwi nka Special Housing Unit (SHU), nyuma y’uko hasohotse ibirego bivuga ko yaba yarahawe uburenganzira budasanzwe muri gereza, abandi bagororwa batabona.

Diddy, usanzwe afungiye muri gereza ya FCI Fort Dix, yajyanywe muri SHU mu gihe ubuyobozi bw’iyi gereza bivugwa ko buri gukora iperereza ku birego byatangajwe n’itangazamakuru.

Ibi bibaye nyuma y’inkuru ya NBC News yagaragaje amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba yarabayeho mu buryo budasanzwe muri gereza, birimo kubona amafunguro adasanzwe, gukoresha telefoni ndetse no kuba hari abandi bagororwa bamukorera imirimo imwe n’imwe.

NBC News yatangaje ko Diddy yaba yarabonaga amafunguro atandukanye n’ay’abandi bagororwa, arimo inkoko itetse neza, pizza n’ibindi. Hari kandi ibirego bivuga ko yaba yarabonaga inzoga zinjijwe muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikindi kirego ni uko Diddy yaba yarakoresheje telefoni ku buryo yashoboraga kwakira ubutumwa bugufi bw’abantu bari hanze ya gereza.

Amakuru TMZ yatangaje, ashingiye ku bantu batandukanye, avuga ko ibi birego ari byo byatumye ubuyobozi bwa gereza butangira iperereza ndetse Diddy akoherezwa muri SHU mu gihe iryo perereza rikomeje.

Si ubwa mbere Diddy ajyanwa muri SHU. Muri Nyakanga, na bwo yari yarashyizwe muri aka gace nyuma y’ibyabaye bivugwa ko byari bifitanye isano n’imirwano yabereye muri gereza.

Diddy yakatiwe igifungo cy’amezi 50, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu bambuka imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe uburaya.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko za Federal Bureau of Prisons, biteganyijwe ko azarangiza igihano cye ku wa 21 Mutarama 2028.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53