Musanze: Karwasa bishimiye inzu y’ababyeyi yisanzuye bubakiwe

Musanze: Karwasa bishimiye inzu y’ababyeyi yisanzuye bubakiwe

Ababyeyi n’abagana Ikigo nderabuzima cya Karwasa, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko bishimiye kubona inzu y’ababyeyi yabigenewe, kuko yabakuye mu bibazo byaterwaga no kubura ahantu hihariye kandi hatekanye ho kubyarira.

Bavuga ko mbere y’uko iyi nyubako iboneka, imiterere y’aho batangiraga serivisi z’ububyeyi itabafashaga kubona ibanga rihagije, ku buryo hari ubwo umubyeyi yabaga ari kubyara abandi bantu bashobora kumubona, ibintu bamwe bavuga ko byabateraga ipfunwe kandi bikabangamira ituze umubyeyi aba akeneye muri icyo gihe.

Ubu iyi nzu y’ababyeyi nshya ifite aho kubyarira, ubwiherero, aho kogera, aho kubonereza urubyaro n’ibindi byangombwa bikenerwa mu gutanga serivisi z’ububyeyi, bituma abagana Karwasa bavuga ko serivisi bahawe zirushaho kuba nziza kandi zubahiriza ubuzima bwite bw’umubyeyi.

Umwe mu babyeyi bagana icyo kigo Mukankundimana Dancille yavuze ko kubona ahantu hihariye ho kubyarira ari impinduka ikomeye, cyane cyane ku bijyanye n’ibanga.

Yagize ati: “Mbere byari biteye ipfunwe kuko iyo umubyeyi yabaga ari kubyara, hari ubwo abandi bashoboraga kumubona. Kandi iyo uri kubyara uba ukeneye ahantu hihariye hatuje. Kuba ubu dufite aho kubyarira hatekanye bituma twumva twubashywe kandi twitabwaho neza, kuruta mu minsi yashize hari ubwo twabyariga no mu kibuga naho hatazitiye, urabona ko noneho hano hari urupangu harikinze cyane.”

Uwamahoro Anisie we avuga ko mbere hari igihe ababyeyi batabonaga ubuzima bwite bukwiye mu gihe cyo kubyara, kuko  babyariraga mu buryo butarimo ibanga.

Yagize ati: “Hari ubwo wasangaga umubyeyi umwe ari kubyara, undi na we ari hafi kandi ashobora kumubona. Ibyo byaduteraga ipfunwe n’isoni. Ubu aho kubyarira harateguwe, umubyeyi akabona umwanya wo kwitabwaho mu buryo bwihariye.”

Umujyanama w’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa, Nyirahabimana Consolée, yavuze ko iyi nyubako yari ikenewe kugira ngo ababyeyi bahabwe serivisi mu buryo buboneye.

Yavuze ko iyubatswe yujuje ibyangombwa by’ingenzi bikenerwa mu kwita ku mubyeyi, kuva mu gihe cyo kwisuzumisha kugeza ku gihe cyo kubyara.

Yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda uburyo yatugeneye inzu y’ababyeyi yujuje ibisabwa byose, ikagira ubwiherero, aho kogera, aho kubonereza urubyaro, aho kubyarira n’ahandi hose hakenerwa mu guha serivisi nziza umubyeyi uri kubyara.”

Nyirahabimana avuga ko kuba ababyeyi bafite ahantu habugenewe ho kubyarira bizabafasha kurushaho kugira icyizere cyo kugana ikigo nderabuzima, aho gutinya ko batabona ibanga cyangwa umutekano ukwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, by’umwihariko mu guteza imbere serivisi zitangirwa ku bigo nderabuzima.

Yashimiye abagize uruhare mu kubaka iyo nzu y’ababyeyi, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha mu gukumira ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana mu kaga.

Yagize ati: “Reka dushimire igihugu cy’u Rwanda uburyo kizirikana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu gutanga serivisi zibaha agaciro.”

Nsengimana yavuze kandi ko iyi nyubako izagira uruhare mu gukumira imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka, cyane ko abakozi b’ubuzima bahawe ibikoresho bibafasha mu nshingano zabo, birimo n’imbangukiragutabara.

Yagize ati: “Iki gikorwa gifite uruhare mu gukumira imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka ndetse bikaduha n’icyizere ko abaganga bazakora inshingano zabo neza kuko bahawe n’ibikoresho bihagije birimo n’imbangukiragutabara.”

Umuyobozi wa ENI Foundation, Domenico Giani, wagize uruhare mu kubaka iyo nzu ashimangira   ko kubaka inzu y’ababyeyi  byari ngombwa kandi  ko byakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hagamijwe gufasha mu kunoza serivisi zihabwa ababyeyi n’abana.

Yagize ati: “Cyari ikibazo ariko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima twubatse iyi nzu z’ababyeyi mu rwego rwo gufasha ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka. Ni inzu zizagabanya izo mpfu zabonekaga mu bigo nderabuzima. Ni inyubako zanyu rero mugomba kuzikoresha neza kuko ari cyo zubakiwe.”

Iyi nyubako kandi ije mu gihe ubuyobozi bukomeje gushishikariza ababyeyi kwipimisha no kubyarira kwa muganga, kuko bifasha kumenya hakiri kare ibibazo bishobora kuvuka ku mubyeyi cyangwa ku mwana no kubona ubufasha bw’abaganga igihe bikenewe.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imivurire n’ubuzima rusange, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bitareba inyubako gusa, ahubwo ko ari igikorwa cyo guha agaciro ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Yagize ati: “Si inyubako ziba zubatswe gusa; ahubwo ni uguha agaciro ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’ubw’umwana, kuko biri mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye, igamije kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.”

Kuri ubu, ababyeyi bagana Ikigo Nderabuzima cya Karwasa bavuga ko kuba bafite ahantu habugenewe ho kubyarira bibaha ituze n’icyizere, cyane ko aho hantu habafasha kubyarira mu ibanga, bafite isuku n’ubufasha bw’abakozi b’ubuzima.

Kuri bo, inzu y’ababyeyi nshya si inyubako gusa, ahubwo ni igisubizo ku kibazo bari bamaze igihe bahura na cyo no kongera icyizere mu serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Abajyanama b’ubuzima ba Karwasa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare na Gatsibo barasabwa gutera ibigori bitarenze tariki ya 5 Ukwakira 30 Nzeri 2026 Saa 23:43
  2. Amavubi U23 yatangiye urugendo rugana muri CAN 2027 atsinda Sudani 30 Nzeri 2026 Saa 21:11
  3. Gatsibo: Guca ibyuma byagabanyije inshuro 5 ibyaha  byo gukubita no gukomeretsa 30 Nzeri 2026 Saa 18:07
  4. Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu watanze umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321% 30 Nzeri 2026 Saa 16:43
  5. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40