Gatsibo: Guca ibyuma byagabanyije inshuro 5 ibyaha  byo gukubita no gukomeretsa

Gatsibo: Guca ibyuma byagabanyije inshuro 5 ibyaha  byo gukubita no gukomeretsa

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gatsibo rugaragaza ko umusaruro wo guca ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge watangiye kwigaragaza cyane muri aka karere kari gakunze kugaragaramo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, byagabanyutse inshuro eshanu ugereranyije n’ibyahagaragaraga mbere izi nzoga zikiri ku isoko, biva ku byaha 150 bigera ku byaha 30 byagaragaye mu kwezi gushize.

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gatsibo Nsengiyumva Ignace, yagaragarije abaturage ko mu byaha biza ku isonga muri aka Karere ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyatizwaga umurindi n’inzoga n’ubusinzi bukabije aho mu kwezi hakirwaga impuzandengo y’ibirego 150.

Nyuma ya gahunda ya Leta yo guca ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge, umubare w’ibyaha waramanutse cyane bigera ku byaha 30 byakiriwe muri Kanama.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza bwarebye kure busanga izi nzoga uretse kwangiza ubuzima zari n’intandaro y’ibyaha byinshi. Twakiraga ibyaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa bigera ku 150. Ubu ukwezi gushize twakiriye ibirego 30, aho byagabanyutseho inshuro 5. Ibi bigaragaza ko ubusinzi bwari urutirigongo rw’ibibi byinshi birimo n’amakimbirane mu muryango aho twizera ko naho biza kumera neza.”

Nsengiyumva asaba abaturage kwirinda ibibagonganisha n’amategeko by’umwihariko bagaca ukubiri n’icyitwa ikiyobyabwenge, bagaharanira kuba mu mahoro birinda ibyo bataho umwanya bitabafitiye umumaro.

Ubuhamya bw’abanywaga ibyuma na bo bashimangira ko nyuma yo kubihagarika byatumye bava ibuzimu bakajya ibuntu.

Twagirimana Epimaque wajyaga anywa akarara no ku gasozi yagize ati: “Ni byo ibi byuma na ziriya nzoga zari zitwishe nabi. Kuba zaratezaga urugomo akenshi ni uko umuntu yabaga atakiyobora ayoborwa n’ibyo yanyoye. Nka njye narasindaga nkarara hanze bakaza kuntarura bucyeye. Ubwo se umuntu nkuwo muvuganye ho gato ugira ngo yatinya gufata ibuye akarigukubita? Ntabwo twabaga tukiri mu buzima busanzwe.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi ndashima ko natangiye gutora agatege. Ndavuga gutora agatege kuko nyuma yo kubica narushijeho gusa n’uwarembye kubera kubibura, kurya birananira ndetse nkumva ntazi iyo ndi. Ubu Nsigaye ntekereza neza nkamenya icyo nakora kuva mu gitondo kugera nimugoroba. Navuye ibuzimu njya ibuntu.”

Muhongerwa Emelienne wo mu Murenge wa Kabarore ni umugore uvuga ko yareze abana icyenda arabakuza kuko ntaho yahuriye n’inzoga zari zarasabitse umugabo.

Ati: “Twebwe abagore ntituzi icyo twaha umuntu watekereje guca ziriya nzoga. Umugabo wanjye zari zaramugize imbata. Uko nabonaga tubayeho, iyo ntirinda inzoga nanjye nkazinywa ntabwo mba narabashije kurera abana icyenda. Aho baciriye Ibyuma ubu twarahumetse kuko nibura n’abagabo bacu tubabona mu rugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ubwo abantu bamaze kubona ububi bw’inzoga zitujuje ubuziranenge bakwiye gukoresha umwanya bapfushaga ubusa bakagaruza ibyabo batakaje.

Ati: “Uyu ni umwanya ku bamaze igihe bari mu midugararo batezwaga n’ubusinzi kwicara mu miryango yabo bakagena uko bakora vuba, bagakora byinshi kugira ngo bagaruze umwanya batakaje.”

Uretse ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byari byinshi muri ako K arere kandi bigatizwa umurindi n’ubusinzi, ibindi byaha bifitanye isano n’ubusinzi birimo gufata abana  ku ngufu, ubujura n’amakimbirane.

Guca inzoga zitujuje ubuziranenge byagabanyije inshuro 5 ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu Karere ka Gatsibo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yatangiye urugendo rugana muri CAN 2027 atsinda Sudani 30 Nzeri 2026 Saa 21:11
  2. Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu watanze umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321% 30 Nzeri 2026 Saa 16:43
  3. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40
  4. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02
  5. Huye: Ngoma barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye 30 Nzeri 2026 Saa 14:48