Shema Fabrice wayoboraga FERWAFA yeguye

Shema Fabrice wayoboraga FERWAFA yeguye

Shema Ngoga Fabrice wari umaze umwaka ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ko yeguye kubera ikibazo cy’ubunyangamugayo cyagaragaye ku giti cye.

Ibaruwa y’ubwegure bwa Shema Fabrice yayishyikirije abanyamuryango ku wa kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026

Yagize ati: “Natanze ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bukurikizwa muri ako kanya. Ni icyemezo cyafashwe mu bunyangamugayo bufite aho buhuriye n’imyitwarire yanjye bwite.”

“Ndizera ko guhagarika aka kazi ari cyo gikorwa cy’ingezi mu kurinda ubusugire bw’ishyirahamwe, kugumana icyizere abantu barifitiye no kwemera ko ibikorwa bindi bikomeza mu bwisanzure nta cyangiritse.”

Shema Fabrice yongeyeho ko nyuma y’ubwegure yifurije umupira w’amaguru w’u Rwanda kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo, kandi yemera gukora ihererekanyabubasha kugira ngo akazi gakomeze gakorwe neza.

Yashimiye Inteko Rusange ya FERWAFA ari na yo yamutoye, Komite Nyobozi bakoranaga n’abandi bayobozi b’uru rwego, abafatanyabikorwa, Ikipe y’Igihugu, abafana n’abandi bose bamugiriye icyizere.

Iki cyemezo cyo kuva mu nshingano kwa Shema Fabrice kije nyuma y’ukwezi yari amaze mu manza zirebana n’indi mirimo akora hanze y’umupira w’amaguru aho ku wa 22 Nzeri 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungenge rwamukatiye
igihano cy’amezi atandatu asubitse kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Mu mategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse no mu bisabwa abiyamamariza kuyobora uru rwego, hagaragazwa ko uri mu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe agomba “kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa birenze amezi atandatu.” Igihano yakatiwe gituma atakaza ubunyangamugayo.

Mu mwaka yari amaze ari Perezida wa FERWAFA Shema yari yarakiranywe yombi n’abakunzi b’umupira w’amaguru, kuko intego ye ya mbere yari ugushakira amikoro amakipe no kuyafasha kwibeshaho. Ku ikubitiro agira uruhare mu kuzamura amafaraga ahabwa amakipe yitwaye neza.

Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gushaka abakinnyi beza bakina mu mahanga bafasha Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi”

Ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo yahawe miliyoni 80 Frw, hanahembwa amakipe umunani, aho iya munani yacyuye miliyoni 10 Frw.

Muri rusange miliyoni 484 Frw yagiye mu bihembo mu mwaka we wa mbere ayobora iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda.

Kugeza ubu FERWAFA iyobowe na Me. Claudine Gasarabwe nka Perezida w’Agateganyo, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi

Shema wari Perezida wa FERWAFA yeguye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yatsindiye Cap-Vert iwayo mu guhatanira kujya muri CAN 2027 29 Nzeri 2026 Saa 20:45
  2. Nyagatare: Hegitari 200 zariho imyaka y’abaturage zatwawe n’imvura 29 Nzeri 2026 Saa 20:33
  3. Hari ibihugu byatoye amategeko agenga kugera ku makuru bitayubahiriza  29 Nzeri 2026 Saa 19:26
  4. Nari ingare, nacuruzaga ibiyobyabwenge: Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa ugororerwa i Nyagatare 29 Nzeri 2026 Saa 17:04
  5. U Burundi bwemeje ko abasirikare babwo babiri bafatiwe muri RDC 29 Nzeri 2026 Saa 16:35