Umudepite wo muri Gabon witwa Augustin Lobelle Yembi, uherutse kugaragara mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, akubita Umukozi w’Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, yaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 by’ama CFA, akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga asaga miliyoni 1,28 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwo Mudepite wigenga uhagarariye agace ka kabiri ka Lolo-Bouenguidi mu Ntara ya Ogooué-Lolo, yakatiwe icyo gihano n’Urukiko Mpanabyaha rwa Libreville ku wa 28 Nzeri 2026.
Urukiko rwamuciye ihazabu ya miliyoni 1,28 Frw, angana n’amafaranga 500 000 y’ama-CFA, hiyongereyeho amafaranga y’ikurikiranarubanza, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Gabon byabitangaje.
Urwo rukiko rwatangaje umwanzuro warwo mu iburanisha ryabereye mu ruhame, mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa mbere.
Ibyo birego bifitanye isano n’ibyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa 3 Nzeri 2026, ubwo Yembi yatabwaga muri yombi ashinjwa gukubita umukozi wa RwandAir.
Yembi yari ari mu rugendo rw’indege, anyuze i Kigali ariko agomba gukomeza, ubwo yafungwaga na Polisi y’u Rwanda.
Nyuma yaje gushyikirizwa inzego z’ubuyobozi za Gabon, nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Gabon.
Ikinyamakuru Gabon Media Time cyatangaje ko abunganira Yembi mu mategeko bagaragaje ko inzira yakoreshejwe mu gukurikirana urubanza rwe itari yemewe, ariko urukiko rwatesheje agaciro inzitizi barushyikirije, rukomeza kuburanisha urubanza.
Urukiko kandi rwahinduye inyito y’icyaha yashinjwaga. Aho kugumana icyaha cy’ihohotera rikomeye cyari yakurikiranweho mu ntangiriro, rwagishyize mu cyiciro cy’ihohotera ryoroheje, maze rumuca ihazabu.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE