Indonesia: Iruka ry’ikirunga ryahagaritse ingendo z’indege
Indonesia yatangaje ko ingendo z’indege 209 zahagaritswe nyuma y’uko ikirunga cya Anak Krakatau cyarutse umwotsi wacyo ukagaragara mu kirere hafi y’Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Soekarno-Hatta kiri mu Murwa Mukuru i Jakarta, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Iki kirunga cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri, cyatumye haduka umutingito, ndetse Indonesia yongeye gutangaza ko mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru cyongeye kuruka.
BBC yatangaje ko abarenga 22 000 bagizweho ingaruka kubera guhagarikwa kw’ingendo z’indege ndeste Minisiteri y’Ubwikorezi yavuze ko guhagarika ingendo byagize ingaruka cyane cyane ku ndege zagombaga kuva cyangwa kujya muri Singapore, ndetse n’izindi ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva i Doha, Sydney na Kuala Lumpur.
BBC yatangaje ko nubwo nta mpuruza ya tsunami yigeze itangwa ariko Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage bo mu bice byibasiwe n’umwotsi w’ikirunga kuguma mu ngo no kwambara udupfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kubageraho.
Ikinyamakuru cyo muri Indonesia Kompas cyatangaje ko amashuri menshi yabaye ahagaze ndetse bamwe mu barobyi na bo bahagaritse ingendo zo kujya kuroba mu nyanja nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ivu ry’ikirunga.
Mu kwezi k’Ukuboza 2018, ni bwo ikirunga cya Anak Krakatau cyaherukaga kuruka aho byataje umwuzure uturuka ku guhungabana kw’inyanja (tsunami) wahitanye abantu barenga 400, ababariwa mu bihumbi barakomereka abandi bakurwa mu byabo.
