NAEB igiye guhemba ikawa z’u Rwanda zahize izindi mu bwiza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kigiye guhemba ikawa zahize izindi mu bwiza n’uburyohe mu Rwanda mu mwaka wa 2026.
Ni ku nshuro ya gatatu hategurwa iri rushanwa ngarukamwaka rizwi nka Best of Rwanda, rigamije gushaka no guhemba ikawa zifite ubwiza n’uburyohe buhebuje.
Biteganyijwe ko umuhango wo gutangaza no guhemba abatsinze uzaba ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2026, muri Serena Hotel, ukazitabirwa n’abahinzi b’ikawa, abatunganya n’abayohereza mu mahanga, abafatanyabikorwa mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa ndetse n’abandi bireba.
Iri rushanwa rigamije kugira uruhare mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, kwagura amasoko yayo, kuzamura igiciro cyayo n’amadovize yinjiza mu gihugu, ndetse no gushimira abahinzi, abatunganya n’abayohereza ikawa mu mahanga.
Mu mwaka wa 2025, ikawa yahize izindi mu bwiza n’uburyohe ni itunganywa na kompanyi ya K Organic Company, ikorera mu Karere ka Huye. Aho ihinga ndetse ikanatunganya ikawa y’umwimerere, iyahize izindi ikaba yaragurishijwe ku bihumbi bisaga 126 by’amafaranga y’u Rwanda ahanye n’Amadolari ya Amerika 88 ku kilo.
Izindi kawa zaje mu myanya y’imbere ni Rwamatamu Coffee yo mu Karere ka Muhanga, KivuBelt Coffee yo mu Karere ka Nyamasheke, Simbi Coffee yo mu Karere ka Huye, Tropic Coffee yo mu Karere ka Nyamagabe na Mahembe Coffee yo mu Karere ka Nyamasheke.
Mu mwaka wa 2024, irushanwa ryegukanywe na n’ikawa ya NOVA Coffee Ltd, ikorera mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi. Muri cyamunara yakurikiye iryo rushanwa, ikawa yayo yagurishijwe ku bihumbi 100 Frw ku kilo, ahwanye n’amadolari 72 ya Amerika.
NAEB ivuga ko ba nyir’ikawa zahize izindi muri aya marushanwa bahuriza ku kuba Best of Rwanda yarabafashije kongera umusaruro w’ikawa bohereza ku isoko mpuzamahanga, kongera amafaranga bakura mu buhinzi bw’ikawa no guteza imbere ubucuruzi bwabo.