Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Ghana

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Ghana, Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang, baganira ku mubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

Visi Perezida wa Ghana Prof. Naana Jane ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026, kuri uyu wa 25 Kanama 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Perezida Kagame na Visi Perezida wa Ghana, Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang, baganiriye ku mibanire myiza isanzweho hagati y’u Rwanda na Ghana, banagaruka ku byafasha Afurika mu kugera ku mpinduka yifuza mu bukungu bwayo.

U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano. Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.

Perezida Kagame yakiriye Prof. Naana Jane kuri uyu wa Kabiri
Perezida Kagame na Prof. Naana Jane baganiriye ku mubano mwiza usanzweho hagati y’u Rwanda na Ghana
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE