Polisi y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo zasinye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo, byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere ubufatanye bwa Polisi zombi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Seoul, Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, n’abayobozi bakuru ba Polisi zombi: CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Koreya y’Epfo YOO Jae-Sung.
Ayo masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi azashyiraho uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi, gusangira amakuru, ubumenyingiro n’amahugurwa.
Hari kandi ubufatanye muri gahunda zo kongerera ubushobozi Polisi, hagamijwe kurushaho guteza imbere ubushobozi bw’inzego za Polisi z’ibihugu byombi.
Uyu muhango wo gusinya aya masezerano hagati y’impande zombi wanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.
Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo ni mwiza cyane ko impande zombi zifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, ishoramari, uburezi mu guteza imbere ubumenyi ngiro (TVET), guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ubuhinzi no kubakira ubushobozi abakozi.


